bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
John 16
John 16
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 15
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 17 →
1
Mbibabwiye ngira ngo ejo mudatsitara.
2
Bazabaca mu masengero; ndetse n’igihe kirageze, maze uzabica wese azibwire ko yubashye Imana.
3
Ibyo bazabibagirira, babitewe n’uko batamenye Data nanjye ntibamenye.
4
Ibyo mbibabwiye ngira ngo igihe cyabyo nikigera, muzibuke ko nababuriye. Sinabibabwiye ngitangira, kuko twari kumwe.
5
Ubu rero nsanze Uwantumye, none muri mwe nta we umbaza ati ’Ugiye he?’
6
Ubwo mbabwiye ibyo, umutima wanyu wuzuye ishavu.
7
Ariko mbabwire ukuri, ngiye byabagirira akamaro; kuko ntagiye, Umuvugizi ntiyabazamo, ariko ningenda nzamuboherereza.
8
Kandi namara kuza, azereka ab’isi aho icyaha cyabo kiri, n’aho ubutungane buri, n’urubanza uko ruteye.
9
Azabereka icyaha cyabo, kuko batanyemeye;
10
azabereka aho ubutungane buri, kuko ngiye kwa Data, kandi mukaba mutakimbonye;
11
azabereka uko urubanza ruteye kuko Umutware w’iyi si yaciriwe urubanza.
12
Ndacyafite byinshi nababwira, ariko ubu ntimwashobora kubyakira.
13
Ariko Roho Nyir’ukuri uwo naza, azabayobora mu kuri kose, kuko atazavuga yitumirije, ahubwo azavuga ibyo yumvise byose, kandi akazabahanurira n’ibizaza.
14
Azampesha ikuzo, kuko azahabwa ku byanjye akabibamenyesha.
15
Ibyo Data atunze byose ni ibyanjye; ni cyo kinteye kuvuga ko azafata ku byanjye maze akabibamenyesha.
16
Hasigaye akanya gato, ntimwongere kumbona, ariko mu kandi kanya mukambona.»
17
Nuko bamwe mu bigishwa be batangira kubwirana bati «Buriya se aratubwira iki, ngo: ni akanya gato ntimumbone, mu kandi kanya mukambona, kandi ngo ngiye kwa Data?»
18
Baravuga bati «Iby’aka kanya gato bivuga iki? Ntituzi icyo ashaka kuvuga.»
19
Yezu amenya ko bashaka kugira icyo bamubaza, arababwira ati «Murabazanya ibyo mvuze nti ’Mu kanya gato ntimuzambona, mu kandi kanya mukazambona.’
20
Ndababwira ukuri koko: mwe muzarira ndetse muganye, ariko isi yo izishima. Mwe muzagira ishavu, ariko ishavu ryanyu rizabaviramo ibyishimo.
21
Umugore iyo agiye kubyara, arababara, kuko igihe cye kiba kigeze, ariko yamara kubyara umwana, ntabe akibuka bwa bubabare, kubera ibyishimo by’uko havutse umuntu ku isi.
22
Namwe ubu koko mufite ishavu, ariko nzongera mbabone, maze imitima yanyu inezerwe; kandi ibyishimo byanyu he kugira ubibavutsa.
23
Uwo munsi kandi ntimuzongera kugira icyo mumbaza. Ndababwira ukuri koko: nimugira icyo musaba Data mu izina ryanjye, azakibaha.
24
Kugeza ubu nta cyo mwigeze musaba mu izina ryanjye. Nimusabe muzahabwa, maze ibyishimo byanyu bisendere.
25
Ibyo nabibabwiye mu bigereranyo; igihe kirageze noneho simbe nkibabwiza ibigereranyo, maze mbabwire neruye ibyerekeye Data.
26
Icyo gihe muzasaba mu izina ryanjye, simbabwiye ngo ni jye uzagira icyo mbasabira Data,
27
kuko Data abakundira ko mwankunze, kandi mukemera ko nkomoka ku Mana.
28
Nakomotse kuri Data, maze nza mu nsi; none mvuye mu nsi nsanga Data.»
29
Abigishwa be baramubwira bati «Erega noneho uravuga weruye, ntukivugira mu bigereranyo.
30
Ubu tumenye ko uzi byose, kandi ntukeneye ko hari uwakwirirwa agira icyo akubaza; ngicyo n’igituma twemera ko ukomoka ku Mana.»
31
Yezu arabasubiza ati «Noneho muremeye?
32
Dore igihe kiregereje, ndetse cyageze, maze mugatatana, umwe ukwe undi ukwe; mukansiga jyenyine. Mumenye ariko ko ntari jyenyine, kuko Data ari kumwe nanjye.
33
Ibi mbibabwiye ngira ngo muhore munkesha amahoro. Hano mu nsi muzahagirira amakuba, ariko nimukomere: isi narayitsinze.»
← Chapter 15
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 17 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21