bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Jonah 2
Jonah 2
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 1
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 3 →
1
Uhoraho ategeka ifi nini kumira Yonasi. Yonasi amara mu nda y’ifi iminsi itatu n’amajoro atatu.
2
Aho yari aho mu nda y’ifi, asenga Uhoraho Imana ye, ati
3
«Ubwo nari mu kaga natakiye Uhoraho maze aransubiza. Ubwo nari ikuzimu narahamagaye, wumva ijwi ryanjye.
4
Wari waranjugunye mu ndiba y’inyanja, rwagati muri zo, maze ngotwa n’umwuzure. Imivumba yawe yose n’ingashya byawe binyirohaho.
5
Nanjye nkavuga nti ’Nciwe mu maso yawe; nzongera kureba nte Ingoro yawe ntagatifu?’
6
Amazi yaramize ngerwa mu mihogo, imihengeri irangota, icyatsi cyo mu nyanja kinyizinguriza ku mutwe.
7
Nagarukiye aho imisozi itewe inkingi, bampeza inyuma y’ishyanga ubuziraherezo. Nyamara ni wowe wazahuye mu rwobo ubuzima bwanjye, Uhoraho Mana yanjye.
8
Igihe nari nihebye, nta mutima nkigira, ni bwo nibutse Uhoraho, maze isengesho ryanjye rikugeraho mu Ngoro yawe ntagatifu.
9
Abibeshya bakiringira ibitagira shinge, nibizeyukire.
10
Jyewe nzagutura igitambo, nkuririmbire ngushimira, nzarangiza n’icyo nasezeranye. Uhoraho ni we mukiza!»
11
Uhoraho ategeka ifi, iruka Yonasi ku nkombe.
← Chapter 1
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 3 →
All chapters:
1
2
3
4