bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Joshua 14
Joshua 14
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 13
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 15 →
1
Dore ibyo Abayisraheli barazwe mu gihugu cya Kanahani, ibyo umuherezabitambo Eleyazari, Yozuwe mwene Nuni, n’abakuru b’amazu yo mu miryango ya Israheli babahayeho umurage.
2
Bahabwaga umunani wabo hakoreshejwe ubufindo, nk’uko Uhoraho yari yatumye Musa kugira ngo abitegeke imiryango cyenda na kimwe cya kabiri cy’umuryango, itari yarawuhawe.
3
Koko rero indi miryango ibiri na kimwe cya kabiri cy’undi muryango, Musa yari yarabahaye umunani wabo hakurya ya Yorudani. Abalevi, bo, nta munani bahawe mu bandi.
4
Bene Yozefu bari bagabanijwemo imiryango ibiri, uwa Manase n’uwa Efurayimu; naho Abalevi nta wundi mugabane bahawe mu gihugu, uretse imigi yo kubamo n’imirima rusange yayo, kubera amatungo n’ibintu byabo.
5
Abayisraheli bagenjeje nk’uko Uhoraho yategetse Musa, maze bigabanya igihugu.
6
Bene Yuda baza kwa Yozuwe i Giligali, maze Kalebu mwene Yefune w’Umukenizi aramubwira ati «Uzi neza ibinyerekeyeho Uhoraho yabwiriye Musa, umuntu w’Imana, i Kadeshi‐Barineya.
7
Ubwo Musa, umugaragu w’Imana, ari i Kadeshi‐Barineya, yanyohereje gutata iki gihugu, nari mfite imyaka mirongo ine kandi mugezaho ibyo yari yantumye nta buryarya.
8
Nyamara abavandimwe twazamukanye baciye rubanda intege, naho jyewe, nkurikira ubutizigama Uhoraho, Imana yanjye.
9
Uwo munsi Musa yarahiye atya ’Ndahiye yuko igihugu wakandagiyemo kizaba umunani wawe, n’uw’abana bawe ubuziraherezo, kuko wakurikiye ubutizigama Uhoraho, Imana yanjye.’
10
None dore, Uhoraho yanyihereye kuramba nk’uko yabinsezeranyije. Aho Uhoraho abwiriye Musa iryo jambo, igihe Israheli yari mu butayu, hashize imyaka mirongo ine n’itanu; none dore ubu nujuje imyaka mirongo inani n’itanu.
11
Ingufu nsigaranye, ni nk’izo nari mfite ubwo Musa anyohereje mu butumwa; imbaraga mfite ubu zirangana n’izo nari mfite icyo gihe, haba mu kurwana, haba no mu gukora.
12
Uriya musozi rero, Uhoraho yavuze uwo munsi hita uwumpa. Uwo munsi kandi wumvise ko hari hatuye Abanaki, hakaba n’imigi minini ikomeye; Uhoraho namfasha nk’uko Uhoraho yabivuze, nzahabanyaga.»
13
Yozuwe aha Kalebu, mwene Yefune, umugisha, amuha Heburoni ho umunani.
14
Ni cyo gituma Kalebu, mwene Yefune w’Umukenizi, yahawe Heburoni ho umunani kugeza na n’ubu, kuko yakurikiye n’ubutizigama Uhoraho, Imana ya Israheli.
15
Izina rya mbere rya Heburoni ryari KiriyatiAruba: Aruba uwo yari yarabaye umugabo w’ikirangirire mu Banaki. Ahasigaye igihugu kiratuza, intambara irahosha.
← Chapter 13
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 15 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24