bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Lamentations 4
Lamentations 4
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 5 →
1
Mbega ngo zahabu irahindana, ya zahabu iyunguruye yarononekaye! Mbega ngo amabuye matagatifu aranyanyagira agakwira hose mu mayirabiri!
2
Byagenze bite kugira ngo abana ba Siyoni, bo bagereranywaga na zahabu inogereye, bageze aho gufatwa nk’ibibindi by’ibumba, byabumbwe n’ibiganza by’umubumbyi?
3
Yewe, n’imbwebwe zigira impuhwe, zikonsa ibyana byazo; ariko umuryango wanjye wo ni intavumera, boshye za mbuni zo mu butayu.
4
Ururimi rw’ikibondo kikiri ku ibere, rwumiye mu rusenge rw’akanwa kubera inyota; ibitambambuga birasaba umugati, ariko ntihagire uwubaha.
5
Abari basanzwe barya bakijuta, ngabo baguye umudari mu mayira; abarerewe mu mihemba, barigaragura mu myanda.
6
Amafuti y’umwari w’umuryango wanjye, asumbye kure ibyaha bya Sodoma, yo yarimbutse mu kanya kangana urwara, nta n’uyikojejeho ikiganza.
7
Abahungu bayo barabagiranaga kurusha urubura, bakarusha n’amata kwererana; imibiri yabo yashashagiraga kurusha umuhemba, mu maso habo hakabengerana kurusha ibuye ry’agaciro.
8
None dore mu ruhanga rwabo harirabura kurusha imbyiro: ntibakimenyekana mu mayira; uruhu rwabo rwafashe ku magufa, rubumiraho uboshye igiti.
9
Abicishijwe inkota barahiriwe kurusha abishwe n’inzara, bakagwa umudari, kubera ko imirima yarumbye.
10
Abagore bafashe abana babo bagiriraga igishyika, barabateka kugira ngo babarye, kubera amakuba y’umwari w’umuryango wanjye.
11
Uhoraho yasagutswe n’umujinya, abadudubizaho uburakari bwe bw’igikatu; yacanye umuriro muri Siyoni, maze imfatiro zayo zose zirakongoka.
12
Ari abami bo mu mahanga ari n’abatuye ku isi bose, nta n’umwe watekerezaga ko umubisha kimwe n’umwanzi, bazigera binjira mu marembo ya Yeruzalemu.
13
Ibyo byatewe n’ibyaha by’abahanuzi bayo, kimwe n’amafuti y’abaherezabitambo bayo; bameneye amaraso y’intungane rwagati muri yo.
14
Barindagiraga mu mayira, nk’impumyi; bihumanyije n’amaraso, bituma nta we utinyuka gukora ku myambaro yabo.
15
Barabamaganaga bagira bati «Nimwigireyo mwarahumanye! Nimwigireyo, nimwigireyo! Ntimugire icyo mukoraho!» Uko babuyeraga bahunga, abo mu mahanga baravugaga bati «Ntibazongere gutura iwacu ukundi!»
16
Uhoraho yarabarebye maze arabatatanya, ntagishaka kubabona; ntibongeye kwita ku baherezabitambo, cyangwa ngo bubahe abasaza.
17
Twebweho, amaso yacu yari yatukujwe no kurira, igihe twari dutegereje ko umutabazi yaza; twarakenguzaga ariko biba iby’ubusa: mu mahanga ntibashoboye kudukiza!
18
Baratugenzuraga aho twajyaga hose, bakatubuza guhurira mu bibuga byacu. Twari tugiye gushira, akacu kari kashobotse, mbese igihe cyacu cyari cyageze.
19
Abari badukurikiranye barihutaga kurusha za kagoma mu kirere; ku misozi baratujujubyaga, naho mu mayaga bakadusatira.
20
Intore y’Uhoraho twakeshaga guhumeka, bayifatiye mu myobo yabo, kandi twaribwiraga tuti «Mu gicucu cyayo, ni ho tuzibera rwagati mu mahanga!»
21
Ishime, uhimbarwe, mwari wa Edomu, wowe utuye mu gihugu cya Usi: nawe inkongoro izakugeraho, uzasinde maze wiyambike ubusa!
22
Mwari w’i Siyoni, amafuti yawe arababariwe; Uhoraho ntazongera kukujyana bunyago. Naho wowe, mwari w’i Edomu, azaguhanira amafuti yawe, agaragaze ibyaha byawe!
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 5 →
All chapters:
1
2
3
4
5