bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Nahum 1
Nahum 1
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 2 →
1
Ibyahanuwe kuri Ninivi. Ngiki igitabo cy’ibyahishuriwe Nahumu w’i Elikoshi.
2
Uhoraho ni Imana ifuha kandi ikihorera, Uhoraho arihorera, uburakari bwe bugatera ubwoba, Uhoraho yihorera ku bamurwanya, abanzi be akabagirira inzika.
3
Uhoraho atinda kurakara, n’ubwo afite imbaraga nyinshi; ariko amaherezo akazahana umugira nabi. Agenda mu muyaga no mu muhengeri, ibicu bikaba umukungugu utumurwa n’ibirenge bye.
4
Acyaha inyanja akayumutsa, agakamya n’inzuzi zose. I Bashani n’i Karumeli harumagatanye, ibimera byo muri Libani birarabiranye.
5
Imisozi irahinda umushyitsi imbere ye, utununga tugashonga, isi irahindagana imbere y’uruhanga rwe, kimwe n’abayituye bose.
6
Ni nde wahangana n’ubukana bwe, akihanganira uburakari bwe bugurumana? Umujinya we urisukiranya nk’inkongi y’umuriro, ibitare bikiyasa imbere ye.
7
Uhoraho ni mwiza, akaba n’ubuhungiro ku munsi w’amage, akagirira neza abamwiringira bose,
8
ndetse n’iyo haza umuvumba ukabije. Azatsemba abamugomera, abanzi be abarohe mu mwijima.
9
Mbese Uhoraho, muramuhimbira migambi nyabaki? Ni we utsemba; umubabaro ntugaruke ukundi.
10
Koko bameze nk’amahwa asobekeranye, bityo bazakongoka bashire nk’ibyatsi byumye.
11
Iwawe habonetse umuntu ugambanira Uhoraho, akagira imigambi y’ubugiranabi.
12
Uhoraho avuze atya: N’ubwo abanzi banyu ari benshi bakagira n’imbaraga, bazatsembwa maze bashireho. Naragusuzuguje, ariko sinzongera kugusuzuguza ukundi.
13
Kuva ubu ngiye kujanjagura umutwaro wari ugushikamiye, nkubohore n’ingoyi zari zikuboshye.
14
Uhoraho akuvuzeho ibi ngibi: Ntuzongera kugira urubyaro ruzitirirwa izina ryawe; ibigirwamana byawe by’ibibazanyo cyangwa by’ibicurano, ngiye kubivana mu ngoro yabyo; ngucukurire imva kuko nta cyo umaze.
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 2 →
All chapters:
1
2
3
Recommended Reading
Commentary
Nahum Commentaries
→
Devotional
Nahum Devotional Guide
→
Get This Bible
Kinyarwanda (Bibiliya Ntagatifu) Study Bible
→