bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Nehemiah 10
Nehemiah 10
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 9
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 11 →
1
Kubera ibyo byatubayeho, dufashe ibyemezo bidakuka kandi biranditswe, ndetse n’abatware bacu, abalevi, n’abaherezabitambo babishyizeho umukono.
2
Abashyize umukono kuri iyo nyandiko ni aba: Nehemiya, mwene Hakaliya; hamwe na Sidikiya,
3
Seraya, Azariya, Yirimeya,
4
Pashuru, Amariya, Malikiya,
5
Hatushi, Shebaniya, Maluki,
6
Harimu, Meremoti, Obadiya,
7
Daniyeli, Ginetoni, Baruki,
8
Meshulamu, Abiya, Miyamini,
9
Maziya, Biligayi na Shemaya. Abo bari abaherezabitambo.
10
Abalevi ni Yozuwe mwene Azaniya, Binuwi wo muri bene Henadadi, Kadamiyeli,
11
hamwe n’abavandimwe babo Shekaniya, Hodiya, Kelita, Pelaya, Hanani,
12
Mika, Rehobu, Hashabiya,
13
Zakuru, Sherebiya, Shebaniya,
14
Hodiya, Bani na Beninu.
15
Abatware b’umuryango ni Parewoshi, Pahati‐Mowabu, Elamu, Zatu, Bani,
16
Buni, Azigadi, Bebayi,
17
Adoniya, Biguwayi, Adini,
18
Ateri, Hizikiya, Azuri,
19
Hodiya, Hashumu, Besayi,
20
Harifu, Anatoti, Nobayi,
21
Magipiyashi, Meshulamu, Heziri,
22
Meshezabeli, Sadoki, Yaduwa,
23
Palatiya, Hanani, Anaya,
24
Hosheya, Hananiya, Hashubu,
25
Haloheshi, Pilaha, Shobeki,
26
Rehumu, Hashabina, Maseya,
27
Ahiya, Hanani, Anani,
28
Maluki, Harimu na Bahana.
29
Naho ba rubanda basigaye, abaherezabitambo, abalevi, abanyanzugi, abaririmbyi n’abahereza — mbese abari bitandukanyije n’abanyamahanga batuye igihugu kugira ngo begukire amategeko Uhoraho yatanze akoresheje Musa umugaragu we, n’abandi bose bari baciye akenge —
30
na bo bifatanya n’abavandimwe babo n’abatware babo. Biyemeza gukurikiza amategeko Uhoraho yavugishije Musa umugaragu we, no kubahiriza amatangazo, amabwiriza n’amateka ye, kandi barabirahirira.
31
Twese rero, twiyemeje ko abanyamahanga batuye iki gihugu tutazabashyingira abakobwa bacu, kandi n’ababo ntituzabashakira abahungu bacu.
32
Abo bantu nibaza gucuruza imyaka, cyangwa se ibindi biribwa ku isabato, nta cyo tuzabagurira kuri uwo munsi, habe no ku wundi munsi mukuru. Kandi tuzajya turaza ubutaka, uko umwaka wa karindwi ugeze, n’abaturimo imyenda tuyibarekere.
33
Twemeje kandi ko buri mwaka tuzajya dutanga icya gatatu cya sikeli kubera imirimo y’Ingoro y’Imana yacu.
34
Ayo masikeli ni yo azagurwamo imigati y’umumuriko, ibitambo by’ubuhoro n’ibitambo bitwikwa bya buri munsi, hamwe n’ibyo ku masabato, mu mboneko z’ukwezi, ku minsi mikuru, ndetse n’amaturo matagatifu n’ibitambo byo guhongerera ibyaha bya Israheli; mbese imihango yose ikorerwa mu Ngoro y’Imana yacu.
35
Dukoresheje ubufindo, twagennye igihe cyo mu mwaka buri muntu, yaba umuherezabitambo, umulevi cyangwa se undi wo muri rubanda, azajya agemura inkwi mu Ngoro y’Imana yacu; igihe cyabo nikigera abantu bo muri buri nzu, bazajya bazizana, kugira ngo zitwikirwe ku rutambiro rw’Uhoraho Imana yacu, nk’uko byanditswe mu Mategeko.
36
Twiyemeje kandi ko buri mwaka tuzajya duha Ingoro y’Uhoraho umuganura w’ibyo tuzasarura mbere mu masambu yacu, n’imbuto zizera mbere ku biti byose,
37
hamwe n’abana b’imfura b’abahungu bacu n’amariza yo mu bushyo bwacu, nk’uko byanditswe mu Mategeko. Amariza y’amatungo yacu magufi n’ay’amaremare azazanwa mu Ngoro y’Imana yacu, tuyashyikirize abaherezabitambo bakora imirimo yo mu Ngoro y’Imana yacu.
38
Amafu tuzasya n’imbuto tuzasarura mbere, hamwe na divayi nshya n’amavuta, tuzabizanira abaherezabitambo, maze babibike mu byumba by’Ingoro bibigenewe, naho abalevi bahabwe igice cya cumi cy’ibizaba byasaruwe mu mirima yacu. Icyo gice cya cumi kandi, abalevi ni bo bazaza kukitwiyakira mu migi yose dutuyemo.
39
Abalevi nibaza gusaruza icyo kimwe cya cumi, bazaba bari kumwe n’umuherezabitambo umwe wo muri bene Aroni, kugira ngo umugabane umwe wa cumi w’icyo kimwe cya cumi wegurirwe Ingoro y’Imana yacu, maze babigeze mu byumba by’inzu y’ububiko.
40
Ibyo byumba kandi ni byo Abayisraheli n’abalevi bazajya babikamo ingano, divayi nshya n’amavuta y’imizeti bizatangwaho amaturo; ni ho hazabikwa ibikoreshwa mu Ngoro, hamwe n’ibigenewe abaherezabitambo bari ku gihe, abanyanzugi, n’abaririmbyi. Bityo ntituzongera kureka Ingoro y’Imana yacu icura igihunya.
← Chapter 9
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 11 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13