bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Psalms 119
Psalms 119
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 118
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 53
Chapter 54
Chapter 55
Chapter 56
Chapter 57
Chapter 58
Chapter 59
Chapter 60
Chapter 61
Chapter 62
Chapter 63
Chapter 64
Chapter 65
Chapter 66
Chapter 67
Chapter 68
Chapter 69
Chapter 70
Chapter 71
Chapter 72
Chapter 73
Chapter 74
Chapter 75
Chapter 76
Chapter 77
Chapter 78
Chapter 79
Chapter 80
Chapter 81
Chapter 82
Chapter 83
Chapter 84
Chapter 85
Chapter 86
Chapter 87
Chapter 88
Chapter 89
Chapter 90
Chapter 91
Chapter 92
Chapter 93
Chapter 94
Chapter 95
Chapter 96
Chapter 97
Chapter 98
Chapter 99
Chapter 100
Chapter 101
Chapter 102
Chapter 103
Chapter 104
Chapter 105
Chapter 106
Chapter 107
Chapter 108
Chapter 109
Chapter 110
Chapter 111
Chapter 112
Chapter 113
Chapter 114
Chapter 115
Chapter 116
Chapter 117
Chapter 118
Chapter 119
Chapter 120
Chapter 121
Chapter 122
Chapter 123
Chapter 124
Chapter 125
Chapter 126
Chapter 127
Chapter 128
Chapter 129
Chapter 130
Chapter 131
Chapter 132
Chapter 133
Chapter 134
Chapter 135
Chapter 136
Chapter 137
Chapter 138
Chapter 139
Chapter 140
Chapter 141
Chapter 142
Chapter 143
Chapter 144
Chapter 145
Chapter 146
Chapter 147
Chapter 148
Chapter 149
Chapter 150
Chapter 120 →
1
Hahirwa abadakemwa mu mibereho yabo, bagakurikiza amategeko y’Uhoraho!
2
Hahirwa abumvira ibyemezo bye, bakamushakashaka babikuye ku mutima!
3
Abo birinda gukora ikibi, ahubwo bagakurikira inzira ze.
4
Ni wowe witangarije amabwiriza, ugira ngo bayakurikize ubutayahuga.
5
Icyampa ngo inzira zanjye zihame, kugira ngo nkurikize ugushaka kwawe!
6
Ubwo rero sinzagira isoni zo kurangamira amategeko yawe yose.
7
Nzagushimagiza n’umutima uboneye maze kumenya amateka atunganye uciye.
8
Ugushaka kwawe nzagukurikiza, ntuzantererane bibaho.
9
Mbese ukiri muto yaba indakemwa ate mu nzira ye? Yabigeraho akurikiza ijambo ryawe.
10
Ndagushakashakana umutima wanjye wose, ntuncishe ukubiri n’amategeko yawe.
11
Amasezerano yawe nayikomeje mu mutima, ngira ngo ntagucumuraho.
12
Uragasingizwa, Uhoraho! Umenyeshe ugushaka kwawe.
13
Mpora ntondagura amateka yose waciye.
14
Mpimbazwa no gukurikiza ibyemezo byawe kuruta uko ubukire butera ibyishimo.
15
Nzazirikana amabwiriza yawe, maze ndangamire inzira zawe.
16
Nzahimbazwa n’ugushaka kwawe, noye kuzibagirwa ijambo ryawe.
17
Ugirire ubuntu umugaragu wawe, nzabeho, maze nzakurikize ijambo ryawe.
18
Mpumura amaso maze nzirebere ibyiza by’amategeko yawe.
19
Ndi umushyitsi ku isi, ntumpishe imigambi yawe.
20
Umutima wanjye wazonzwe no guhora nifuza kumenya amateka uciye.
21
Ukangara ibivume by’abirasi bagendera kure y’amategeko yawe.
22
Urandinde igitutsi n’agasuzuguro, kuko nakurikije ibyemezo byawe.
23
N’aho ibikomangoma byakorana bikamvuga nabi, umugaragu wawe ahora azirikana ugushaka kwawe.
24
Ibyemezo byawe bintera guhimbarwa, imigambi yawe ni yo mfatiraho inama.
25
Dore ndambaraye mu mukungugu, umbesheho ukurikije ijambo ryawe.
26
Nakugaragarije inzira zanjye, nawe uransubiza, unyigishe ugushaka kwawe.
27
Unyumvishe inzira y’amabwiriza yawe, kugira ngo njye nzirikana ibyiza byawe.
28
Umutima wanjye urashengurwa n’agahinda, unzahure ukurikije ijambo ryawe.
29
Urandinde inzira y’ikinyoma, maze ungirire ubuntu, umpe amategeko yawe.
30
Nahisemo kutazagutenguha, nsobanukirwa n’amateka yawe.
31
Nakomeye ku byemezo byawe, Uhoraho, ntuzankoze isoni!
32
Inzira y’amatangazo yawe irambangukiye, kuko waguye umutima wanjye.
33
Uhoraho, unyigishe inzira y’ugushaka kwawe, kugira ngo nyikomeze kugera mu ndunduro.
34
Umpe ubwenge, kugira ngo nkomeze amategeko yawe, maze nyakurikize n’umutima wanjye wose.
35
Unkomeze mu nzira y’amatangazo yawe, kuko ari yo anezereje.
36
Werekeze umutima wanjye ku byemezo byawe, aho kohoka ku maronko.
37
Amaso yanjye uyarinde ibitagirashinge, unkomeze mu nzira zawe.
38
Ukomereze umugaragu wawe isezerano, wateganyirije abayoboke bawe.
39
Undinde igitutsi kintera ubwoba, kuko amateka uciye ari yo nyuramutima.
40
Icy’ingenzi nifuza ni ugukurikiza amabwiriza yawe, untungishe ubutungane.
41
Uhoraho, ubuntu bwawe nibunsendere, unkize nk’uko wabisezeranye!
42
Sinzabure icyo nsubiza abantuka, kuko niringiye ijambo ryawe.
43
Ntunkure mu kanwa ijambo ry’ukuri, kuko niringiye amateka waciye.
44
Ndashaka gukurikiza amategeko yawe, iteka ryose rizira iherezo.
45
Nzagire ubuzima buzira inkomyi, kuko nibanda ku mabwiriza yawe.
46
Nzatangariza ibyemezo byawe, imbere y’abami, nta soni mfite.
47
Amatangazo yawe yaranyuze, narayakunze cyane.
48
Nerekeje ibiganza byanjye ku matangazo yawe yanyuze, maze nzazirikane ugushaka kwawe.
49
Wibuke ijambo wabwiye umugaragu wawe, ari na ryo nakomeje kwizera.
50
Ikintera ihumure mu byago byanjye, ni ijambo ryawe rizambeshaho.
51
N’ubwo abirasi bansetse bikabije, sinigeze nteshuka ku mategeko yawe.
52
Ndibuka amateka waciye kera, Uhoraho, maze bikantera guhumurizwa.
53
Nshengurwa n’uburakari imbere y’abakwihakana, batandukiriye amategeko yawe.
54
Imigambi yawe ni yo ndirimbo yanjye mu nzu ntuyemo bushyitsi.
55
Uhoraho, nijoro nibuka izina ryawe, kandi ngakurikiza amategeko yawe.
56
Mu by’ukuri icyo ngenewe ni ugukurikiza amabwiriza yawe.
57
Uhoraho, ndabivuze: umugabane wanjye ni ugukurikiza ijambo ryawe.
58
Ndashaka kukunyura n’umutima wanjye wose, umbabarire nk’uko wabisezeranye!
59
Nasuzumye imibereho yanjye, nkaba nshaka kugarukira ibyemezo byawe.
60
Nshishikariye ndatindiganyije gukurikiza amatangazo yawe.
61
Nkikijwe n’imitego y’abagiranabi, ariko sinibagiwe amategeko yawe.
62
Rwagati mu ijoro ndabyuka ngo ngushimire, ku mpamvu y’amateka atunganye waciye.
63
Nifatanyije n’abagutinya bose, bagakurikiza amabwiriza yawe.
64
Uhoraho, isi isendereye impuhwe zawe, unyigishe ugushaka kwawe.
65
Wagiriye neza umugaragu wawe, Uhoraho, ukurikije ijambo ryawe.
66
Unyigishe ibyiza by’ubushishozi n’ubumenyi, kuko niringiye amatangazo yawe.
67
Mbere yo gucishwa bugufi, narayobagurikaga, naho ubu ngubu, nkurikiza amasezerano yawe.
68
Uri umugwaneza n’umugiraneza, unyigishe ugushaka kwawe.
69
Abirasi baranyandavurisha ibinyoma, ariko jyewe, nkurikiza amabwiriza yawe mbikuye ku mutima.
70
Umutima wabo wazibiranywe n’ikinure, naho jyewe ngahimbazwa n’amategeko yawe.
71
Byanguye neza kuba naracishijwe bugufi, kugira ngo nitoze ugushaka kwawe.
72
Amategeko y’umunwa wawe andutira ibihumbi by’amasikeli ya zahabu na feza.
73
Ibiganza byawe byarandemye, maze birankomeza, umpe ubwenge, ngo nitoze amatangazo yawe.
74
Abagutinya nibandeba, bazishima, kuko nizeye ijambo ryawe.
75
Uhoraho, nzi ko amateka waciye atunganye, kandi nta bwo wibeshye uncisha bugufi.
76
Urukundo rwawe ni rwo rwampoza, nk’uko wabisezeranije umugaragu wawe.
77
Impuhwe zawe nizincengere maze mbeho, kuko amategeko yawe antera ubwuzu.
78
Abirasi banyicisha ibinyoma nibakorwe n’ikimwaro, jyewe nzirikana amabwiriza yawe.
79
Abagutinya nibangarukire, bazamenye ibyemezo byawe.
80
Umutima wanjye nuberwe no gukora icyo ushaka, bityo sinzakorwa n’ikimwaro.
81
Umutima wanjye uhangarije agakiza kawe, nizeye ijambo ryawe.
82
Amaso yanjye ahangarije amasezerano yawe, nibaza nti «Mbese uzampoza ryari?»
83
Nari meze nk’uruhago rutaze ku mwotsi, cyakora sinibagiwe ugushaka kwawe.
84
Mbese iminsi uteganyirije umugaragu wawe ingana iki? Kandi uzacira ryari urubanza abantoteza?
85
Abirasi barancukurira imyobo, batitaye ku mategeko yawe.
86
Amatangazo yawe yose ni ukuri, barantotereza ubusa, urantabare.
87
Narabandagaye, nsa n’ureba ikuzimu, cyakora sinateshutse ku mabwiriza yawe.
88
Girira ubuntu bwawe, umbesheho, nzakurikize ibyemezo wivugiye.
89
Uhoraho, iteka ryose ijambo ryawe rihoraho mu ijuru.
90
Ukuri kwawe guhoraho kuva mu gisekuruza kujya mu kindi; isi wayishinze ubutajegajega.
91
Kugeza uyu munsi, byose biracyariho uko wabishatse, kuko isi yose ikugaragiye.
92
Iyaba amategeko yawe atari anteye ubwuzu, mba narahitanywe n’ibyago.
93
Sinzigera nibagirwa amabwiriza yawe, kuko ari yo untungishije.
94
Ndi uwawe, unyirokorere, kuko ndangamiye amabwiriza yawe.
95
Abagiranabi barashaka icyankuraho, jyewe nkomeza guhugukira ibyemezo byawe.
96
N’aho byose byaba biboneye, bigira iherezo, ariko amatangazo yawe ntagira urubibi!
97
Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe! Iminsi yose ndayazirikana.
98
Amatangazo yawe ni yo bukire bwanjye igihe cyose, yanyigishije ubwenge butambutse ubw’abanzi banjye.
99
Ubujijuke mburusha abarezi banjye bose, kuko nakunze kuzirikana ibyemezo byawe.
100
Ndusha abasaza gusobanukirwa, kuko numviye amabwiriza yawe yose.
101
Nanze gukurikira inzira zose z’ikibi, kugira ngo nkomeze ijambo ryawe.
102
Nta bwo nacishije ukubiri n’amateka waciye, kuko ari wowe uyantoza.
103
Mbega ngo amasezerano yawe arandyohera, kurusha ubuki mu kanwa kanjye!
104
Amabwiriza yawe yampaye gusobanukirwa, bituma nanga inzira zose z’ibinyoma.
105
Ijambo ryawe rimurikira intambwe zanjye, rikaboneshereza inzira yanjye.
106
Narahiriye gukurikiza amateka atunganye waciye, kandi ni na ko nzabikomeza.
107
Nacishijwe bugufi bikabije, Uhoraho, umbesheho nk’uko wabisezeranye.
108
Uhoraho, wakire amasengesho ngutuye, maze unyigishe amateka waciye.
109
Amagara yanjye asa nahora ancika, ariko sinibagirwe amategeko yawe.
110
Abagiranabi banshandikiye umutego, ariko sinahuga ngo nitaze ibyo wantegetse.
111
Ibyemezo byawe ni byo murage wanjye, ni na byo byishimo by’umutima wanjye.
112
Nshishikajwe no gukurikiza ugushaka kwawe, ni cyo gihembo cyanjye iteka ryose.
113
Nanga imitima ijajanganya, maze ngakunda amategeko yawe.
114
Ni wowe buhungiro bwanjye n’ingabo yanjye, niringiye ijambo ryawe.
115
Bagiranabi, nimumve iruhande, kugira ngo nkomeze amatangazo y’Imana yanjye.
116
Unshyigikire ukurikije amasezerano yawe, kugira ngo mbeho, ntukoze isoni amizero yanjye.
117
Untere imbaraga kugira ngo ndokoke, nzarangamire ubudahwema ugushaka kwawe.
118
Abadakora icyo ushaka urabahigika, kuko ibyo bigira byose ari ibinyoma.
119
Abagiranabi bose b’isi, wabagize ibiseswa, ni cyo gituma nkunda ibyemezo byawe.
120
Umubiri wanjye uradagadwa kubera kugutinya, kandi amateka uciye antera ubwoba.
121
Nakoranye umurava n’ubutabera, ntunyegurire abanyisha agahato.
122
Unyizeze ko byose bizantunganira, maze abirasi boye kunshikamira.
123
Amaso yanjye ahangarije agakiza kawe, n’ijambo ryawe ry’ubutabera.
124
Ugenzereze umugaragu wawe ukurikije impuhwe zawe, maze unyigishe amategeko yawe.
125
Ndi umugaragu wawe, umpe ubwenge, kugira ngo menye neza imigambi yawe.
126
Uhoraho, amagingo arageze ngo uhaguruke, kuko barenze ku mabwiriza yawe.
127
Ni cyo gituma nkunda amategeko yawe, kurusha zahabu, ndetse zahabu iyunguruye.
128
Ni cyo cyatumye nsanga amatangazo yawe atunganye, nkanga imigirire yose y’ububeshyi.
129
Amategeko yawe ni agatangaza, ni cyo gituma umutima wanjye uyakomeyeho.
130
Guhishura amagambo yawe ni urumuri, abiyoroshya akabaha ubwenge.
131
Mbumbuye umunwa wanjye ngo miragure, kuko mfite inyota y’amatangazo yawe.
132
Hindukira undebe maze ungirire ibambe, nk’uko wabiteganyirije abagukunda.
133
Intambwe zanjye uzikomereshe amategeko yawe, ntureke ubukozi bw’ibibi bunyigarurira.
134
Unkize abantu banshikamiye, kugira ngo nkurikize amabwiriza yawe.
135
Umurikishe uruhanga rwawe ku mugaragu wawe, kandi unyigishe amategeko yawe.
136
Amarira arashoka mu maso yanjye, kuko badakurikiza amabwiriza yawe.
137
Uhoraho, uri umunyabutungane, ukaba intarenganya mu bucarubanza bwawe.
138
Washyizeho amategeko yawe mu butabera, ugaragaza ukuri gushyitse.
139
Ishyaka ry’uburakari rirangurumanamo, kuko abanzi banjye bibagirwa ijambo ryawe.
140
Ijambo ryawe rizira ihinyu, kandi umugaragu wawe ararikunda.
141
N’ubwo ndi intamenyekana n’insuzugurwa, sinigeze nibagirwa amategeko yawe.
142
Ubutabera bwawe buhoraho iteka ryose, kandi amategeko yawe ni ukuri kudakuka.
143
Ishavu n’ihagarikamutima byamfashe, ariko amatangazo yawe yo antera ubwuzu.
144
Ibyemezo byawe ni ubutabera bw’iteka ryose, umpere ubwenge kubyumva maze nzabeho.
145
Uhoraho, ndagutabaza n’umutima wanjye wose, unsubize; ndashaka gukurikiza ugushaka kwawe.
146
Ndagutakambiye, urantabare, kugira ngo nkomeze ibyemezo byawe.
147
Mbere y’umuseke mba ngutabaza, nizeye icyo uri buvuge.
148
Mba nkanuye mbere y’uko bucya, kugira ngo nzirikane amasezerano yawe.
149
Uhoraho, wumve ijwi ryanjye, kuko uri umunyampuhwe, umbesheho ukurikije amateka waciye.
150
Inkozi z’ibibi zintoteza ziransatiriye, amategeko yawe ziyagendera kure.
151
Wowe, Uhoraho, undi hafi, kandi amatangazo yawe ni yo y’ukuri.
152
Kuva kera namenye ko ibyemezo byawe, wabishingiye kuzahoraho iteka.
153
Reba ubutindi bwanjye, maze undokore, kuko ntibagiwe amategeko yawe.
154
Burana urubanza rwanjye, maze ungobotore, undwaneho ukurikije amasezerano yawe.
155
Abagiranabi umukiro ubari kure, kuko batumvira ugushaka kwawe.
156
Uhoraho, impuhwe zawe ni igisagirane, umbesheho ukurikije amateka waciye.
157
Abantoteza n’abanzi banjye ntibagira ingano, ariko sinateshutse ku byemezo byawe.
158
Nshenguka umutima iyo mbonye abahakanyi, kuko badakurikiza amasezerano yawe.
159
Reba ukuntu nkunda amabwiriza yawe, Uhoraho, umbesheho ukurikije impuhwe zawe.
160
Mbere ya byose ijambo ryawe ni ukuri: n’amateka waciye aratunganye kandi azahoraho iteka.
161
Ibikomangoma biranyikomye nta mpamvu, ariko amagambo yawe yonyine ni yo mfitiye igitinyiro.
162
Nshimishwa n’amasezerano yawe, nk’uwabonye iminyago itabarika.
163
Nanga ikinyoma urunuka, ariko ngakunda amategeko yawe.
164
Ngusingiza karindwi mu munsi, ku mpamvu y’amateka atunganye waciye.
165
Abakunda amategeko yawe bagira amahoro yuzuye, kuri bo nta kibakoma imbere.
166
Uhoraho, nizeye uburokozi bwawe, kandi nakurikije amatangazo yawe.
167
Nkurikiza ibyemezo byawe mbikuye ku mutima, maze nkabikunda bihebuje.
168
Nkurikiza amatangazo n’ibyemezo byawe, kandi ibyo nkora byose uba ubibona.
169
Uhoraho, induru mvuza ikugereho, umpe ubwenge ukurikije ijambo ryawe.
170
Ugutakamba kwanjye nikugere imbere yawe, undokore ukurikije amasezerano yawe.
171
Umunwa wanjye wamamaza ibisingizo byawe, kuko umenyesha ugushaka kwawe.
172
Ururimi rwanjye niruhimbaze amasezerano yawe, kuko amatangazo yawe yose atunganye.
173
Ikiganza cyawe nikimbere ikiramiro, kuko nahisemo amabwiriza yawe.
174
Uhoraho, icyo nifuza ni uko wandokora, kandi amategeko yawe antera ibyishimo.
175
Icyampa ngo mbereho kugusingiza, maze amateka waciye ambere ikiramiro.
176
Ndabungera nk’intama yazimiye; ngwino utarure umugaragu wawe, kuko ntibagiwe amatangazo yawe.
← Chapter 118
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 53
Chapter 54
Chapter 55
Chapter 56
Chapter 57
Chapter 58
Chapter 59
Chapter 60
Chapter 61
Chapter 62
Chapter 63
Chapter 64
Chapter 65
Chapter 66
Chapter 67
Chapter 68
Chapter 69
Chapter 70
Chapter 71
Chapter 72
Chapter 73
Chapter 74
Chapter 75
Chapter 76
Chapter 77
Chapter 78
Chapter 79
Chapter 80
Chapter 81
Chapter 82
Chapter 83
Chapter 84
Chapter 85
Chapter 86
Chapter 87
Chapter 88
Chapter 89
Chapter 90
Chapter 91
Chapter 92
Chapter 93
Chapter 94
Chapter 95
Chapter 96
Chapter 97
Chapter 98
Chapter 99
Chapter 100
Chapter 101
Chapter 102
Chapter 103
Chapter 104
Chapter 105
Chapter 106
Chapter 107
Chapter 108
Chapter 109
Chapter 110
Chapter 111
Chapter 112
Chapter 113
Chapter 114
Chapter 115
Chapter 116
Chapter 117
Chapter 118
Chapter 119
Chapter 120
Chapter 121
Chapter 122
Chapter 123
Chapter 124
Chapter 125
Chapter 126
Chapter 127
Chapter 128
Chapter 129
Chapter 130
Chapter 131
Chapter 132
Chapter 133
Chapter 134
Chapter 135
Chapter 136
Chapter 137
Chapter 138
Chapter 139
Chapter 140
Chapter 141
Chapter 142
Chapter 143
Chapter 144
Chapter 145
Chapter 146
Chapter 147
Chapter 148
Chapter 149
Chapter 150
Chapter 120 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
51
52
53
54
55
56
57
58
59
60
61
62
63
64
65
66
67
68
69
70
71
72
73
74
75
76
77
78
79
80
81
82
83
84
85
86
87
88
89
90
91
92
93
94
95
96
97
98
99
100
101
102
103
104
105
106
107
108
109
110
111
112
113
114
115
116
117
118
119
120
121
122
123
124
125
126
127
128
129
130
131
132
133
134
135
136
137
138
139
140
141
142
143
144
145
146
147
148
149
150