bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Song of Solomon 6
Song of Solomon 6
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 5
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 7 →
1
Mbese uwo ukunda yagiye he, wowe, gitego mu bakobwa? Uwo ukunda yaba yerekeye he, ngo tugufashe kumushaka?
2
Uwo nkunda yamanutse agana mu busitani bwe, mu mirima y’ibiti bivamo imibavu, kuragira mu mirima no guca indabo z’amalisi.
3
Uwo nkunda ni uwanjye, nanjye ndi uwe.
4
Uri mwiza, ncuti yanjye, usa na Tirisa; uteye ubwuzu nka Yeruzalemu. Uteye igitinyiro nk’igitero cy’ingabo.
5
Mpisha amaso yawe kuko antwara umutima. Imisatsi yawe ni nk’umukumbi w’ihene zimanuka imanga ya Gilihadi.
6
Amenyo yawe arera nk’umukumbi w’intama iyo zikutse umugezi zimaze kwiyuhagira; buri ryinyo rijyana n’iryaryo nk’impanga, kandi nta gihanga kiyabamo.
7
Imisaya yawe mu mwenda witwikiriye, ni nk’akabuto k’itunda basatuyemo kabiri.
8
Abamikazi ni mirongo itandatu, inshoreke ni mirongo inani, abakobwa bo ntibagira ingano.
9
Ariko umwe gusa ni we kanuma kanjye, ni ikinege kwa nyina. Uwamwibarutse ni we yatonesheje. Abakobwa bamubonye bamwita nyaguhirwa, ndetse n’abamikazi n’inshoreke bamwita igitego,
10
bati «Uriya ni nde utungutse nk’umuseke weya, mwiza nk’ukwezi, waka nk’izuba, uteye igitinyiro nk’igitero cy’ingabo?»
11
Namanutse njya mu busitani bw’ibiti by’ibinyobwa, kureba imbuto zashibutse mu kabande, kureba niba umuzabibu warapfunduye, niba amatunda ari uruyange.
12
None sinkimenya iyo nerekeza...
← Chapter 5
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 7 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8