bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Titus 1
Titus 1
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 2 →
1
Jyewe Pawulo, umugaragu w’Imana n’intumwa ya Yezu Kristu igenewe kugeza intore z’Imana ku kwemera no ku bumenyi bw’ukuri guhuje n’ubusabaniramana,
2
mu bwizere bwo kuzabona ubugingo buhoraho, ubwo Imana itabasha kubeshya yasezeranye mbere y’ibihe bya kera na kare,
3
maze amagingo yagennye yagera ikamenyekanya ijambo ryayo ibigirishije iyamamazabutumwa nashinzwe ku bushake bw’Imana Umukiza wacu:
4
kuri Tito, umwana wanjye nyakuri nabyaye mu byerekeye ukwemera duhuriyeho, nkwifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Data no kuri Kristu Yezu Umukiza wacu.
5
Nagusize i Kireta ari ukugira ngo utunganye ibyo nasize bituzuye, kandi ngo ushyireho abakuru b’ikoraniro mu migi yose ukurikije amabwiriza naguhaye.
6
Buri wese uhawe ubwo bukuru agomba kuba ari indakemwa, yarashyingiwe rimwe risa, afite abana bemera batavugwaho ubwomanzi cyangwa kuba intumvira.
7
Koko rero, umwepiskopi, kubera ko ari umugabuzi w’ibintu by’Imana, agomba kuba indakemwa, ntabe umwirasi n’umunyamwaga, ntabe umunywi n’indwanyi, ntabe n’umuntu ukurikiranye inyungu itanyuze mu mucyo,
8
ahubwo akamenya kwakira abamugana, agakunda ibiboneye, akitonda, akaba intabera n’umuyoboke ku Mana, akamenya kwitsinda,
9
kandi akihatira gutanga inyigisho zitagoragora, zihuje n’idini, kugira ngo abone uko ashishikariza abandi inyigisho ziboneye, n’uko kandi amwaza abamugisha impaka.
10
Koko rero hariho benshi b’ibyigomeke, n’abavuga ibitagira shinge, n’abashukanyi, cyane cyane mu bagenywe.
11
Abo ngabo ni ngombwa kubaziba akanwa, kuko bahubanganya ingo nyinshi, igihe baba bigisha ibidakwiye kugira ngo bibonere inyungu mbi.
12
Umwe muri bo, umuhanuzi wabo bwite, yaravuze ati «Abanyakireta! Ni abanyabinyoma iteka, ni inyamaswa mbi, ni abanyenda mbi b’abanebwe.»
13
Icyo cyemezo gihuje n’ukuri. Kubera ibyo rero, ujye ubacyaha cyane, kugira ngo bagumane ukwemera nyako,
14
boye kwita ku migani y’amahomvu y’Abayahudi, no ku mategeko y’abantu bihunza ukuri.
15
Ikintu cyose kiba cyiza ku bere. Naho ku bandavuye kandi badafite ukwemera, nta na kimwe kiba cyiza; ahubwo ubwenge n’umutimanama byabo byarandavuye.
16
Biratana ko bazi Imana, nyamara bakayihakana mu migirire yabo. Bateye isesemi, bakaba ibyigomeke; no ku cyitwa igikorwa cyiza cyose, nta cyo bamaze.
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 2 →
All chapters:
1
2
3