bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Zephaniah 3
Zephaniah 3
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 2
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
1
Uwo mugi w’ikirara uriyimbire, wo wahindanye kandi ugategekesha igitugu!
2
Ntiwumvise ijwi riwuhamagara cyangwa ngo ukurikize amabwiriza; ntiwigeze wiringira Uhoraho, ntiwegera n’Imana yawo.
3
Abatware bawo ni nk’intare zitontomera rwagati muri wo, abacamanza bawo bakamera nk’ibirura bihiga iyo ijoro rikubye, ntibiraze icyo birya bukeye.
4
Abahanuzi bawo ni abirasi n’ababeshyi; abaherezabitambo bawo bahindanyije ibintu bitagatifu, barenga no ku mategeko!
5
Mu mugi rwagati, Uhoraho ni we Ntungane, ntiyigera akora ikibi; uko bukeye atangaza ubutabera bwe, nta munsi n’umwe asiba. Nyamara abagome bo ntibakorwa n’ikimwaro.
6
Natsembye amahanga — uwo ni Uhoraho ubivuze — iminara yo ku nkike zabo, ndayisenya, imihanda yabo narayirimbuye nta mugenzi ukihanyura. Koko imigi yabo yahindutse amatongo: nta muntu ukihagera, nta n’uhatuye.
7
Ubwo naribwiye nti «Nibura wazanyubaha, wakire amabwiriza yanjye maze aho utuye hoye kurimbuka!» Ariko uko nje ngasanga barushijeho gukora nabi.
8
None rero, nimuntegereze — uwo ni Uhoraho ubivuze — ku munsi nzahagurukira kubashinja, kuko niyemeje guhuriza hamwe amahanga, no gukorakoranya ibihugu, kugira ngo mbacubanurireho umujinya wanjye, mbamarireho ubukana bwose bw’uburakari bwanjye, (kuko isi yose uko yakabaye izatsembwa n’umuriro w’ugufuha kwanjye.)
9
Koko rero, nzahindura abanyamahanga bazire ubwandure, kugira ngo bose bazambaze izina ry’Uhoraho, bamukorere n’amatwara amwe.
10
Ndetse no hakurya y’inzuzi z’i Kushi, abansenga bazanzanira amaturo yabo.
11
Uwo munsi ntuzaba ukimwazwa n’ibikorwa bibi byose wankoreye, kuko icyo gihe nzaba nakuvanyemo abirasi bikuza, bityo ukazarekera aho kwiyemera ku musozi wanjye mutagatifu.
12
Nzagusigamo umuryango wiyoroshya, ukanicisha bugufi, ukazashakira ubuhungiro mu izina ry’Uhoraho.
13
Abasigaye bo muri Israheli ntibazongera gucumura ukundi, cyangwa ngo bavuge ibinyoma; ururimi rubeshya ntiruzongera kumvikana ku kanwa kabo, ahubwo bazarya kandi baruhuke nta we ubatera intugunda.
14
Rangurura ijwi wishimye, mwari w’i Siyoni! Israheli, hanika uririmbe! Ishime, uhimbarwe, mwari w’i Yeruzalemu!
15
Uhoraho yakuvanyeho imanza zari zigushikamiye, yirukanye abanzi bawe! Umwami wa Israheli, Uhoraho ubwe, akurimo rwagati; ntuzongera ukundi gutinya icyago.
16
Uwo munsi bazabwira Yeruzalemu, bati «Witinya, Siyoni! Ibiganza byawe nibireke gucika intege!
17
Uhoraho Imana yawe akurimo rwagati, ni we Ntwari ikiza! Azishima cyane ku mpamvu yawe, mu rukundo rwe azakuvugurura; azabyina kandi azarangurure ijwi kubera wowe,
18
mbese nko mu byishimo by’iminsi mikuru.» Nakuvanyeho icyitwa icyago cyose ngo udakomeza gukorwa n’ikimwaro.
19
Icyo gihe nzatsemba abakurenganya bose, nzavure intama zavunitse, nkorakoranye izari zatannye. Nzabahesha icyubahiro n’ubwamamare, mu bihugu byose basuzuguriwemo.
20
Icyo gihe nzabagarura, mbakoranyirize hamwe, maze izina ryanyu rizamamare hose, kandi mbubahishe mu bihugu byose byo ku isi, nimara kubavugurura mubyirebera ubwanyu, uwo ni Uhoraho ubivuze.
← Chapter 2
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
All chapters:
1
2
3