bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
1 Kings 19
1 Kings 19
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 18
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 20 →
1
Ahabu atekerereza Umwamikazi Yezebeli ibyo umuhanuzi Eliya yakoze byose, n'uko yicishije inkota abahanuzi bose ba Bāli.
2
Yezebeli atuma intumwa kuri Eliya ati: “Ejo magingo aya, ninzaba ntarakuvutsa ubuzima bwawe nk'uko wabuvukije bariya bahanuzi, imana zizabimpore ndetse bikomeye.”
3
Eliya agira ubwoba maze ahungana n'umugaragu we kugira ngo akize ubuzima bwe. Nuko yerekeza i Bērisheba mu gihugu cy'u Buyuda ahasiga umugaragu we.
4
Hanyuma agenda urugendo rw'umunsi wose mu butayu, ajya kwicara munsi y'agati kari konyine maze yisabira gupfa. Aravuga ati: “Uhoraho, ndarambiwe akira ubugingo bwanjye, kuko ntaruta ba sogokuruza.”
5
Aryama munsi y'ako gati maze arasinzira. Umumarayika amukoraho aramubwira ati: “Byuka urye.”
6
Yitegereje abona umugati wokejwe ku mabuye ashyushye, n'akabindi k'amazi biri ku musego we. Ararya aranywa, maze arongera arasinzira.
7
Umumarayika w'Uhoraho aragaruka akora kuri Eliya aramubwira ati: “Byuka urye kuko ugiye mu rugendo rurerure.”
8
Eliya arabyuka ararya aranywa, bityo agira ingufu ku buryo yagenze iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine, agera kuri Sinayi umusozi w'Imana.
9
Eliya ageze ku musozi wa Sinayi ajya mu buvumo araramo. Uhoraho aramubaza ati: “Eliya we, urakora iki hano?”
10
Eliya aramusubiza ati: “Uhoraho Mana Nyiringabo, nagize ishyaka ryo kugukorera ku buryo ntabashije kwihanganira ibyo Abisiraheli bagukoreye: bateshutse ku Isezerano ryawe, bashenye intambiro zawe, bishe n'abahanuzi bawe nsigara jyenyine, none barampiga kugira ngo banyice.”
11
Uhoraho abwira Eliya ati: “Sohoka ujye ku musozi witegeye aho ndi bunyure, jyewe Uhoraho.” Ako kanya haza inkubi y'umuyaga ukaze usatagura imisozi, umenagura n'amabuye imbere y'Uhoraho, ariko Uhoraho ntiyari muri uwo muyaga. Nyuma y'umuyaga haza umutingito w'isi, ariko Uhoraho ntiyari muri wo.
12
Nyuma y'umutingito w'isi haza umuriro, ariko Uhoraho ntiyari muri wo. Nyuma y'umuriro haza akayaga gahuhera.
13
Eliya yumvise ako kayaga yipfuka mu maso n'umwitero we, asohoka mu buvumo ahagarara mu muryango wabwo, yongera kumva ijwi rimubaza riti: “Eliya we, urakora iki hano?”
14
Eliya arasubiza ati: “Uhoraho Mana Nyiringabo, nagize ishyaka ryo kugukorera ku buryo ntabashije kwihanganira ibyo Abisiraheli bagukoreye: bateshutse ku Isezerano ryawe, bashenye intambiro zawe, bishe n'abahanuzi bawe nsigara jyenyine, none barampiga kugira ngo banyice.”
15
Uhoraho aramubwira ati: “Hindukira usubize inzira y'ubutayu ujye i Damasi. Nugerayo uzimikishe Hazayeli amavuta abe umwami wa Siriya.
16
Hanyuma uzimike Yehu mwene Nimushi kugira ngo abe umwami wa Isiraheli. Nawe uzasimburwa na Elisha mwene Shafati w'i Abeli-Mehola.
17
Umuntu wese uzarokoka inkota ya Hazayeli azicwa na Yehu, naho uzarokoka iya Yehu azicwa na Elisha.
18
Icyakora umenye ko nsigaranye abantu ibihumbi birindwi muri Isiraheli, batapfukamiye Bāli kugira ngo bayiramye.”
19
Eliya ava aho ngaho, aragenda asanga Elisha mwene Shafati mu murima ahinga. We n'abagaragu bahingishaga ibimasa cumi na bibiri, Elisha ahingisha bibiri biheruka. Eliya anyuze hafi ya Elisha amujugunyira umwitero we.
20
Elisha aherako asiga ibimasa bye yiruka kuri Eliya agira ati: “Reka njye gusezera kuri data na mama, hanyuma ngaruke ngukurikire.” Eliya aramusubiza ati: “Subirayo. Ese nkugize nte?”
21
Elisha arahindukira afata ibimasa bibiri abitamba ho igitambo, inyama azitekesha ibiti by'imitambiko byakoreshwaga n'ibyo bimasa, azigaburira abari aho. Nuko akurikira Eliya, aba umugaragu we.
← Chapter 18
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 20 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22