bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
1 Peter 2
1 Peter 2
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 1
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 3 →
1
Nuko rero nimwivaneho icyitwa ubugizi bwa nabi n'uburiganya bwose, uburyarya n'ishyari n'ugusebanya kose.
2
Nk'uko uruhinja rukenera konka, abe ari ko namwe mwifuza amata adafunguye ari yo Jambo ry'Imana, kugira ngo atume mukura, mugere ku gakiza.
3
Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Mwamaze gusogongera mumenya uko Nyagasani agira neza.”
4
Nimwegere Nyagasani we buye rizima abantu banze, nyamara rikaba ryaratoranyijwe n'Imana kandi rifite agaciro kuri yo.
5
Namwe nimumusange muri nk'amabuye mazima, kugira ngo mwubakwe mube inzu ya Mwuka. Bityo mube imbaga y'abatambyi b'intore z'Imana mushinzwe kuyitura ibitambo biyishimisha, mubikoze ku buryo bwa Mwuka kandi mubishobojwe na Yezu Kristo.
6
Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Dore nshyize muri Siyoni ibuye natoranyije, ngo ribe insanganyarukuta rifite agaciro. Urifitemo icyizere ntazakorwa n'isoni.”
7
Nuko rero mwebwe abemera Kristo iryo buye ribafitiye agaciro, ariko ku batamwemera ngo: “Ibuye abubatsi banze ni ryo ryabaye insanganyarukuta.”
8
Kandi ngo: “Iryo ni ibuye risitaza abantu, ni urutare rubagusha.” Koko kandi barasitaye nk'uko babigenewe, kuko batumviye Ijambo ry'Imana.
9
Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranyijwe n'abatambyi bakorera Umwami Imana n'abantu baziranenge, n'ubwoko bwayo bw'umwihariko. Bityo mwamamaze ibikorwa bitangaje by'Imana yabahamagaye ngo muve mu mwijima, mugere mu mucyo wayo w'agatangaza.
10
Kera ntimwari ubwoko, ariko ubu muri ubwoko bw'Imana. Kera ntimwari mwaragiriwe impuhwe, ariko ubu mumaze kuzigirirwa.
11
Ncuti nkunda, ndabihanangiriza mumeze nk'abanyamahanga n'ibicibwa kuri iyi si, kugira ngo mwirinde irari muterwa na kamere yanyu rirwanya ubugingo bwanyu.
12
Mugire imyifatire myiza hagati y'abatazi Imana, kugira ngo nubwo babasebya ngo mugira nabi, babone ibyiza mukora bizatume baha Imana ikuzo umunsi izaza muri twe.
13
Ku mpamvu za Nyagasani Umugenga wanyu mwemere kugengwa n'umutegetsi uwo ari we wese, yaba umwami nyir'igihugu
14
cyangwa abatware be yatumye guhana abakora nabi no gushima abakora neza.
15
Koko rero Imana ishaka ko mukora neza, ku buryo injiji z'ibipfayongo zibura icyo zibavugaho.
16
Mumere nk'abantu bishyira bakizana, nyamara ukwishyira ukizana kwanyu ntimuguhindure urwitwazo rwo gukora ibibi, ahubwo mugenze nk'abagaragu b'Imana.
17
Muhe abantu bose agaciro, mukunde abavandimwe banyu, mutinye Imana, muhe Umwami agaciro.
18
Bagaragu, mwemere kugengwa na ba shobuja mujye mububaha rwose, ntimwubahe abagwaneza n'ababorohera gusa, ahubwo mwubahe n'abanyamakare.
19
Erega bishimisha Imana igihe umuntu yihanganira kugirirwa nabi arengana, abitewe no kumva muri we icyo ishaka!
20
None se mwashimwa mute igihe mwihanganiye gukubitwa muhōrwa ibyaha byanyu? Ariko rero igihe mwakoze neza mukabihōrwa maze mukihangana, ubwo ni bwo muba mushimishije Imana.
21
Ibyo ni byo Imana yabahamagariye, kuko Kristo na we yababajwe ku bwanyu, bityo akababera urugero kugira ngo mujye mugenza nka we.
22
We nta cyaha yigeze akora, nta n'iby'uburiganya yigeze avuga.
23
Yaratutswe ntiyasubiza, bamugiriye nabi ntiyabakangisha, ahubwo yiragiza Imana ica imanza zitabera.
24
Kristo ubwe yatwaye ibyaha byacu mu mubiri we, abibambanwa ku musaraba kugira ngo tube dupfuye ku byerekeye ibyaha, maze tubeho dutunganiye Imana. Erega “Inguma ze ni zo zabakijije!
25
Mwari mumeze nk'intama zazimiye”, ariko none ubu mugarukiye Umushumba wanyu ari we uyobora ubugingo bwanyu.
← Chapter 1
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 3 →
All chapters:
1
2
3
4
5
Recommended Reading
Commentary
1 Peter Commentaries
→
Devotional
1 Peter Devotional Guide
→
Get This Bible
BIR Study Bible
→