bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Amos 1
Amos 1
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 2 →
1
Dore amagambo ya Amosi, umwe mu borozi b'i Tekowa. Aravuga ibyo yeretswe ku gihugu cya Isiraheli ku ngoma ya Uziya umwami w'u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi umwami wa Isiraheli. Hari hasigaye imyaka ibiri kugira ngo habe wa mutingito w'isi.
2
Uhoraho avugiye i Siyoni nk'intare itontoma, yumvikanira i Yeruzalemu nk'inkuba ihinda, inzuri abashumba baragiramo ziraraba, impinga z'umusozi wa Karumeli zirumirana.
3
Uhoraho aravuga ati: “Abanyasiriya b'i Damasi bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko bahuraguje Abanyagileyadi ibibando by'ibyuma.
4
Nzaha inkongi ingoro y'Umwami Hazayeli, nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa bya Benihadadi.
5
Nzamenagura inzugi z'i Damasi, nzatsembaho abatuye ikibaya cya Aveni, nzatsemba n'umutegetsi wa Betedeni. Abanyasiriya bazajyanwa ho iminyago i Kiri.” Uko ni ko Uhoraho avuga.
6
Uhoraho aravuga ati: “Abafilisiti b'i Gaza bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko bajyanye ho iminyago imbaga y'abantu, babagurisha Abedomu kugira ngo babe inkoreragahato.
7
Nzaha inkongi inkuta z'umujyi wa Gaza, nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa byawo.
8
Nzarimbura abatuye Ashidodi, nzarimbura n'umutegetsi wa Ashikeloni, nzatsemba abatuye Ekuroni, Abafilisiti bazashirira ku icumu.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuga.
9
Uhoraho aravuga ati: “Abanyafenisiya b'i Tiri bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko bagurishije imbaga y'inkoreragahato ku Bedomu, baciye ku masezerano yo kubana kivandimwe.
10
Nzaha inkongi inkuta z'umujyi wa Tiri, nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa byawo.”
11
Uhoraho aravuga ati: “Abedomu bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko bafashe inkota bagatoteza bene wabo, erega ntibabagiriye impuhwe, bahoraga babarakariye babarwaye inzika!
12
Nzaha inkongi umujyi wa Temani, nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa by'i Bosira.”
13
Uhoraho aravuga ati: “Abamoni bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko bafomoje abagore batwite bo muri Gileyadi, bari bagamije kwagura akarere kabo.
14
Nzatwika inkuta z'umujyi wa Raba, nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa byawo. Uwo munsi uzaba ari uw'imirwano wuzuye urusaku rw'intambara, uzaba wuzuye n'inkubi y'umuyaga na serwakira.
15
Umwami wabo azajyanwa ho umunyago, abatware be na bo bazajyana na we.” Uko ni ko Uhoraho avuga.
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 2 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9