bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Ecclesiastes 11
Ecclesiastes 11
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 10
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 12 →
1
Ujye ushora imari yawe mu bucuruzi bwa kure, umunsi umwe izakungukira.
2
Ujye ushora kandi imari yawe mu mishinga inyuranye, kuko kuri iyi si utazi aho ibyago bitera biturutse.
3
Koko rero iyo ibicu birese imvura iragwa, n'uruhande igiti kiguyemo ni ho kiguma.
4
Nutegereza ibihe byiza ngo ugire icyo ukora, ntuzabiba cyangwa ngo usarure.
5
Uko utazi inzira y'umuyaga, ni na ko utazi uko umwana yirema mu nda ya nyina, cyangwa ngo usobanukirwe ibikorwa by'Imana, Umuremyi wa byose.
6
Ujye ukora buri gihe utaruhuka, kuko utazi umurimo uzakugirira akamaro uwo ari wo.
7
Umunsi wuje umucyo uranezeza, ugasanga kubaho bishimishije.
8
Umuntu narama bijye bimushimisha, nyamara ajye yibuka ko iminsi mibi izaba myinshi kandi ajye azirikana ko ibizakurikiraho ari ubusa.
9
Wa musore we, inezeze mu busore bwawe, ishimishe mu minsi y'ubuto bwawe. Icyo wifuza n'ikikunyuze cyose ugikore, nyamara ujye uzirikana ko muri byose Imana izagucira urubanza.
10
Ujye wirinda icyagushavuza n'icyagutera uburwayi, kuko ubusore n'imbaraga ari ubusa.
← Chapter 10
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 12 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12