bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Esther 7
Esther 7
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 6
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 8 →
1
Umwami na Hamani basubira gutaramana n'Umwamikazi Esiteri
2
incuro ya kabiri. Bakiri mu gitaramo bica akanyota, umwami yongera kubaza Esiteri ati: “Mwamikazi Esiteri, ni iki wifuza ukagihabwa? Ni iki unsaba? Icyo unsaba cyose uragihabwa, n'iyo cyaba kimwe cya kabiri cy'ubwami bwanjye.”
3
Umwamikazi Esiteri aramusubiza ati: “Nyagasani, niba ngutonnyeho kandi niba bikunogeye, icyo nifuza ni uko warengera ubugingo bwanjye, icyo nsaba ni uko warengera ubugingo bwa bene wacu.
4
Jyewe na bene wacu twaraguzwe kugira ngo turimburwe, twicwe kandi dutsembwe. Iyo tuza kugurwa ari ukugirwa inkoreragahato n'abaja, nari kwicecekera ntibibe ngombwa ko ngutesha igihe.”
5
Umwami Ahashuwerusi abaza Umwamikazi Esiteri ati: “Umuntu wahangaye kugira bene uwo mugambi ni nde, kandi ari he?”
6
Esiteri aramusubiza ati: “Ni uwo mugome Hamani, ni we mwanzi wacu udutoteza.” Hamani agirira ubwoba bwinshi imbere y'umwami n'umwamikazi.
7
Umwami ni ko kurakara cyane asohoka mu gitaramo ajya mu busitani bw'ingoro. Hamani abonye ko umwami yamufatiye icyemezo, asigara yinginga Umwamikazi Esiteri ngo arengere ubugingo bwe.
8
Umwami avuye mu busitani agarutse mu cyumba basangiriragamo, asanga Hamani yikubise mu ifoteyi Esiteri yari arambarayemo! Umwami ni ko kwiyamirira ati: “Mbese arashaka no gufata umwamikazi ku ngufu ngo baryamane mpari?” Umwami akimara kuvuga atyo, abagaragu be bapfuka Hamani mu maso.
9
Haribona umwe mu byegera by'umwami by'inkone, abwira umwami ati: “Nyagasani, Hamani yashingishije igiti cyo kumanikaho Moridekayi, wa mugabo watahuye ubugambanyi bw'abashakaga kukwivugana. Icyo giti cya metero makumyabiri n'eshanu gishinzwe kwa Hamani.” Umwami ategeka ko bakimanikaho Hamani.
10
Hamani amanikwa kuri cya giti yari yateganyirije Moridekayi. Bityo umwami abona gucururuka.
← Chapter 6
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 8 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10