bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Ezra 5
Ezra 5
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 4
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 6 →
1
Muri icyo gihe umuhanuzi Hagayi n'umuhanuzi Zakariya ukomoka kuri Ido, bageza ku Bayahudi b'i Yeruzalemu no ku bo mu gihugu cy'u Buyuda, ubutumwa batumweho n'Imana ya Isiraheli ari na yo Mana yabo.
2
Nuko Zerubabeli mwene Salatiyeli, na Yeshuwa mwene Yosadaki, bahagurukira kongera kubaka Ingoro y'Imana i Yeruzalemu, kandi abahanuzi bayo bari kumwe na bo bakabunganira.
3
Muri icyo gihe Tatenayi umutegetsi w'ibihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati, na Shetari-Bozenayi hamwe na bagenzi babo, barabasanga maze barababaza bati: “Ni nde wabahaye uburenganzira bwo kubaka iyi Ngoro no kuzamura inkuta zayo?
4
Nimutubwire amazina y'abantu barimo bubaka kuri iyi nzu.”
5
Ariko Imana ikomeza kurinda abakuru b'Abayahudi, maze abategetsi b'u Buperesi ntibababuza kubaka mu gihe bari bategereje igisubizo cy'urwandiko bari bandikiye Dariyusi.
6
Tatenayi umutegetsi w'ibihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati, afatanyije na Shetari-Bozenayi n'abandi bategetsi bagenzi be bo muri ibyo bihugu, bandikiye Umwami Dariyusi urwandiko.
7
Dore ibyari bikubiye muri urwo rwandiko: “Nyagasani Mwami Dariyusi, horana amahoro.
8
“Nyagasani, turakumenyesha ko twagiye mu gihugu cy'u Buyuda ahari Ingoro y'Imana ikomeye. Ubu iyo Ngoro barayubakisha amabuye manini, no mu nkuta zayo bagiye bashyiramo ibiti by'imigogo. Abakora kuri iyo Ngoro barakorana umwete, kandi imirimo y'ubwubatsi irajya mbere.
9
Nuko tubaza abakuru babo tuti: ‘Ni nde wabahaye uburenganzira bwo kubaka iyi Ngoro no kuzamura inkuta zayo?’
10
Byongeye kandi twababajije amazina yabo, kugira ngo tuyakoherereze maze umenye abayobozi bahagarikiye ubwo bwubatsi.
11
Dore uko badusubije: “Twebwe turi abagaragu b'Imana nyir'ijuru n'isi, ubu turubaka Ingoro yayo bundi bushya. Koko rero kera cyane umwami ukomeye w'Abisiraheli yari yarubakiye Imana Ingoro arayuzuza.
12
Icyakora kubera ko ba sogokuruza barakaje Imana nyir'ijuru, yabateje Umunyakalideya Nebukadinezari umwami w'i Babiloni, maze asenya iyo Ngoro n'abantu abajyana ho iminyago muri Babiloniya.
13
Ariko mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Sirusi umwami wa Babiloniya, Sirusi uwo yashyizeho itegeko ryo kongera kubaka iyi Ngoro y'Imana.
14
Yategetse no gusubizayo ibikoresho by'izahabu n'ifeza byakoreshwaga mu Ngoro y'Imana i Yeruzalemu. Nebukadinezari yari yarabinyaze abijyana i Babiloni mu ngoro ye, ariko Umwami Sirusi abisohoramo maze abishinga uwitwa Sheshibasari yari yaragize umutegetsi w'u Buyuda.
15
Umwami Sirusi aramubwira ati: ‘Jyana ibi bikoresho i Yeruzalemu, maze uzabishyire mu Ngoro y'Imana izubakwa aho indi yari iri.’
16
Nuko Sheshibasari aza i Yeruzalemu maze ashyiraho urufatiro rw'Ingoro y'Imana. Uhereye icyo gihe ukageza n'ubu iracyubakwa, ariko ntiyari yuzura.
17
“Nuko rero Nyagasani, niba ubona ko ari ngombwa nibashakashake i Babiloni mu bitabo by'amateka y'ibyo ku ngoma z'abami, kugira ngo umenye koko niba Umwami Sirusi yaratanze uburenganzira bwo kongera kubaka Ingoro y'Imana i Yeruzalemu. Turagusaba kandi kutumenyesha icyemezo uzafatira iki kibazo.”
← Chapter 4
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 6 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10