bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Galatians 6
Galatians 6
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 5
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
1
Bavandimwe, niba umuntu afashwe acumura, mwebwe abayoborwa na Mwuka mumugarure ku murongo, ariko mubikorane ubugwaneza. Erega nawe ubwawe wirinde uwo uri we wese, kuko nawe washobora kugwa mu bishuko.
2
Mwakirane ibibaremereye, bityo muzaba mwumviye itegeko rya Kristo byuzuye.
3
Umuntu wibwira ko akomeye kandi nta cyo ari cyo aba yibeshya.
4
Ahubwo umuntu wese niyigenzure ubwe mu byo akora. Niba hari icyo afite kwirata, agikore ku giti cye atigereranya ku bandi,
5
kuko buri wese azibarizwa ibyo azaba yarakoze.
6
Uwigishwa Ijambo ry'Imana ajye asangira ibyo atunze byose n'urimwigisha.
7
Ntimukibeshye, Imana ntikinishwa. Imbuto umuntu abiba ni zo azasarura.
8
Ubiba imbuto z'ibishimisha kamere ye, azasarura urupfu. Naho ubiba imbuto z'ibishimisha Mwuka w'Imana, azasarura ubugingo buhoraho.
9
Ntitukarambirwe gukora ibyiza, kuko nitudacogora tuzasarura igihe kigeze.
10
Nuko rero igihe cyose tubonye uburyo tujye tugirira neza abantu bose, ariko cyane cyane abo dusangira kwemera Kristo.
11
Dore izi nyuguti nini ni jye ubwanjye uziyandikiye n'ukwanjye kuboko!
12
Abashaka gushimwa n'abantu ku mpamvu z'imigenzo igaragara ni bo babahatira gukebwa. Intego yabo ni imwe nsa: ni ukugira ngo badatotezwa bazira umusaraba wa Kristo.
13
Nyamara kandi abo bantu nubwo bakebwa, ubwabo ntibumvira Amategeko. Barashaka gusa ko mukebwa kugira ngo babone uko birata uwo muhango ukorewe imibiri yanyu.
14
Naho jye nta kindi ngomba kwiratana kitari umusaraba w'Umwami wacu Yezu Kristo. Uwo musaraba ni wo utuma isi imbera nk'iwubambweho, nanjye nkabera isi nk'uwubambweho.
15
Ku bwanjye gukebwa cyangwa kudakebwa nta cyo bimaze, igifite akamaro ni uko umuntu yaremwa ukundi gushya.
16
Abagenza batyo bakurikiza uwo mugambi, ndetse ab'umuryango wose w'Imana, Imana nibahe amahoro n'imbabazi.
17
Ahasigaye ntihakagire uwongera kundushya, kuko inkovu mfite ku mubiri ziranga ko ndi uwa Yezu.
18
Bavandimwe, Umwami wacu Yezu Kristo nagumye kubagirira ubuntu. Amina.
← Chapter 5
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
All chapters:
1
2
3
4
5
6