bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Jonah 3
Jonah 3
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 2
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 4 →
1
Uhoraho yongera kubwira Yonasi ati:
2
“Haguruka ujye i Ninive wa murwa munini, maze utangarize abantu baho ubutumwa nguhaye.”
3
Yonasi ni ko kumvira itegeko ry'Uhoraho arahaguruka, noneho yerekeza i Ninive. Ninive wari umurwa munini cyane, ku buryo kuwuhetura byafataga iminsi itatu.
4
Umunsi wa mbere Yonasi ajya mu mujyi agenda atangaza ati: “Hasigaye iminsi mirongo ine gusa maze uyu murwa wa Ninive ukarimbuka.”
5
Abaturage b'i Ninive bemera ubutumwa bw'Imana. Hatangazwa igihe cyo kwigomwa kurya, maze uhereye ku bakomeye ukageza ku boroheje bambara imyambaro igaragaza akababaro.
6
Inkuru igera ku mwami w'i Ninive. Ahaguruka ku ntebe ye ya cyami, yiyambura umwambaro we wa cyami yambara umwambaro ugaragaza akababaro, maze yicara mu ivu.
7
Nuko umwami aca iteka, ategeka ko ryamamazwa muri Ninive yose bagira bati: “Hakurikijwe iteka ry'umwami afatanyije n'ibyegera bye, abantu bose babujijwe kugira icyo barya n'icyo banywa. Amatungo yose, amaremare n'amagufi, na yo ntagomba kuragirwa cyangwa ngo yuhirwe.
8
Abantu bambare imyambaro igaragaza akababaro bayishyire no ku matungo, maze bambaze Imana bashyizeho umwete. Umuntu wese areke ibibi n'urugomo yagiraga.
9
Ahari Imana yahindura imigambi yayo, ikareka kuturakarira bikaze maze ntitumarire ku icumu.”
10
Imana ibonye imyifatire yabo n'ukuntu bisubiyeho bakareka ibibi bakoraga, irigarura ireka kubarimbura.
← Chapter 2
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 4 →
All chapters:
1
2
3
4