bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Luke 21
Luke 21
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 20
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 22 →
1
Yezu yubuye amaso, abona abakire bashyira amaturo yabo mu bubiko bwo mu rugo rw'Ingoro y'Imana,
2
abona n'umupfakazi w'umukene ashyiramo uduceri tubiri gusa.
3
Nuko aravuga ati: “Ndababwiza ukuri, uriya mupfakazi w'umukene arushije abandi bose gutura.
4
Bariya bose batanze ku bibasagutse, naho we yatanze ibyari bimutunze byose.”
5
Bamwe barataga Ingoro y'Imana bavuga uburyo yubatswe n'amabuye meza, kandi irimbishijwe ibintu byatuwe Imana. Ariko Yezu aravuga ati:
6
“Hari igihe biriya byose mureba bizasenywa, ntihagire n'ibuye risigara rigeretse ku rindi!”
7
Baramubaza bati: “Mwigisha, ibyo bizaba ryari kandi ni ikihe kimenyetso kizerekana ko bigiye kuba?”
8
Yezu aravuga ati: “Muramenye ntimuzayobe, kuko hazaduka benshi biyita izina ryanjye bavuga bati: ‘Ni jye Kristo’, kandi bati ‘Igihe kiregereje!’ Ntimuzabakurikire.
9
Nimwumva urusaku rw'intambara n'imyivumbagatanyo ntimuzakuke umutima, kuko ibyo bigomba kubanza kubaho ariko iherezo rya byose ntirizahita riba.”
10
Yungamo ati: “Igihugu kizarwana n'ikindi, kandi umwami atere undi mwami.
11
Hazabaho imitingito ikaze kandi hirya no hino hatere inzara n'ibyorezo. Hazabaho n'ibiteye ubwoba n'ibimenyetso bikomeye bivuye mu ijuru.
12
Ariko mbere y'ibyo byose bazabafata babatoteze, babajyane mu nsengero zabo kugira ngo babacire iteka, maze babarohe muri gereza. Bazabashyikiriza abami n'abategetsi ari jye muhōrwa.
13
Ibyo bizatuma mumbera abagabo.
14
Ntimuzirirwe mubunza imitima mbere y'igihe mushaka icyo mwireguza.
15
Ni jyewe uzabihera ubushobozi bwo kumenya icyo mukwiye kuvuga, kandi ababarwanya bose ntibazashobora kugitsinda cyangwa kukivuguruza.
16
Muzagambanirwa n'ababyeyi banyu n'abo muva inda imwe na bene wanyu n'incuti zanyu, ndetse bamwe muri mwe bazabica.
17
Muzangwa na bose babampōra.
18
Nyamara nta gasatsi na kamwe kazapfuka ku mitwe yanyu.
19
Nimwihangana ni bwo muzarokora ubugingo bwanyu.
20
“Ubwo muzabona Yeruzalemu igoswe n'ingabo, muzamenye ko igiye kurimbuka bidatinze.
21
Icyo gihe abazaba bari muri Yudeya bazahungire mu misozi. Abo bizasanga mu mujyi rwagati bazawuvemo, naho abazaba bari mu cyaro ntibazagaruke mu mujyi,
22
kuko iminsi yo guhana abagomeye Imana izaba igeze, ngo bibe nk'uko Ibyanditswe byose bivuga.
23
Hagowe abazaba batwite cyangwa bonsa muri iyo minsi, kuko hazabaho umubabaro ukaze muri iki gihugu, kandi uburakari bw'Imana buzaba ku baturage bacyo.
24
Bazashirira ku nkota, abandi bajyanwe ho iminyago mu mahanga yose, Yeruzalemu iribatwe n'abanyamahanga kugeza igihe barangirije ibyabazanye.
25
“Hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri. Naho ku isi amahanga azakuka umutima ashoberwe, kubera urusaku rw'inyanja no guhorera kwayo.
26
Abantu bazicwa n'ubwoba bategereje ibigiye kuba ku isi, kuko n'ibinyabubasha byo mu ijuru bizahungabana.
27
Ubwo ni bwo bazabona Umwana w'umuntu aje mu gicu, afite ububasha n'ikuzo ryinshi.
28
Nuko ibyo nibitangira kuba, muzahagarare mukomere kuko gutabarwa kwanyu kuzaba kwegereje.”
29
Nuko Yezu abaha ikigereranyo ati: “Mwitegereze umutini n'ibindi biti byose.
30
Iyo mubonye bitoshye, muhita mumenya ko impeshyi yegereje.
31
Ni na ko rero igihe muzabona ibyo nababwiye bibaye, muzamenya ko ubwami bw'Imana bwegereje.
32
Ndababwira nkomeje ko ab'iki gihe batazashiraho ibyo byose bitabaye.
33
Ijuru n'isi bizashira ariko amagambo yanjye azahoraho.
34
“Nuko rero muririnde, ntimureke imitima yanyu iremererwa n'ivutu n'ubusinzi no guhihibikanwa n'iby'isi, ejo uwo munsi utabagwa gitumo
35
nk'umutego, kuko uzatungura abaturage bose bo ku isi uko yakabaye.
36
Nuko rero murabe maso, muhore musenga kugira ngo muzabashe kurokoka ibyo byose byenda kuba, no guhagarara imbere y'Umwana w'umuntu.”
37
Yezu yirirwaga yigishiriza mu rugo rw'Ingoro y'Imana, bwagoroba akavayo akajya kurara ku Musozi w'Iminzenze,
38
abantu bose bakazindukira mu rugo rw'Ingoro y'Imana kumwumva.
← Chapter 20
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 22 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24