bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Romans 16
Romans 16
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 15
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
1
Mbashinze mushiki wacu Foyibe ukorera itorero rya Kristo ry'i Kenkireya.
2
Mumwakire muri Nyagasani nk'uko bikwiriye intore z'Imana, mumwunganire ku kintu cyose yabakeneraho. Erega na we yunganiye abantu benshi, nanjye ndimo!
3
Mutashye Purisila na Akwila, bagenzi banjye twakoranye umurimo wa Kristo Yezu.
4
Bari biyemeje no gupfa kugira ngo bandokore. Si jye jyenyine ubashimira, ahubwo n'amatorero yose ya Kristo yo mu mahanga.
5
Mutashye n'itorero rya Kristo rikoranira mu rugo rwabo. Mutashye n'incuti nkunda Epayineto, wabimburiye abo mu ntara ya Aziya bose kwemera Kristo.
6
Na Mariya wabavunikiye cyane mumutashye.
7
Mutashye bene wacu Andironiko na Yuniya twafunganywe. Ni intumwa za Kristo z'ibirangirire, kandi bemeye Kristo mbere yanjye.
8
Mutashye na Ampuliyato, incuti yanjye nkunda muri Kristo.
9
Mutashye Urubano dufatanya umurimo dukorera Kristo, hamwe n'incuti nkunda Sitaki.
10
Mutashye Apele uzwiho ko akomeye kuri Kristo. Mutashye n'abo kwa Arisitobule.
11
Mutashye mwene wacu Herodiyoni, n'abo kwa Narisisi bari muri Nyagasani.
12
Mutashye Tirifayina na Tirifoza bakorera Nyagasani bashyizeho umwete. Mutashye n'incuti nkunda Perusi, na we yakoreye Nyagasani ashyizeho umwete mwinshi.
13
Mutashye Rufo watorewe kuba uwa Nyagasani, mutashye na nyina wambereye nanjye umubyeyi.
14
Mutashye na Asinkirito na Fulegoni, na Herumesi na Patiroba, na Herumasi n'abavandimwe bari kumwe na bo.
15
Mutashye Filologo na Yuliya, Nereyi na mushiki we Olimpa, n'abo bari kumwe bose Nyagasani yagize intore ze.
16
Muramukanye muhoberana ku buryo butagira amakemwa. Abagize amatorero yose ya Kristo barabatashya.
17
Bavandimwe, ndabihanangirije ngo mwirinde abaca ibice mu bavandimwe, kandi bakababangamira bagaca ukubiri n'inyigisho mwahawe, bene abo ngabo mubagendere kure.
18
Koko rero abameze batyo ntibakorera Umwami wacu Kristo, ahubwo bakorera inda zabo. Bakoresha akarimi keza n'amagambo yo kuryoshyaryoshya, bakayobya abafite imitima yoroshye.
19
Abantu bose bazi ukuntu mwumvira Nyagasani, ibyo biranshimisha. Ariko icyo mbifuriza ni ukujijukira gukora neza, mudafata impu zombi ngo mukore nabi.
20
Imana yo sōko y'amahoro, ntizatinda kujanjagurira Satani munsi y'ibirenge byanyu. Umwami wacu Yezu nagumye kubagirira ubuntu.
21
Mugenzi wanjye dukorana Timoteyo arabatashya, hamwe na bene wacu Lusiyo na Yasoni na Sosipateri.
22
Jyewe Terutiyo wanditse uru rwandiko ndabatashya – nanjye ndi uwa Nyagasani.
23
Gayo uncumbikiye arabatashya, ni we wakira itorero rya Kristo rikoranira iwe. Erasito umubitsi w'uyu mujyi n'umuvandimwe Kwaruto, na bo barabatashya. [
24
Umwami wacu Yezu Kristo nagumye kubagirira ubuntu mwese. Amina.]
25
Dusingize Imana ibasha kubakomeza, ishingiye ku Butumwa bwiza namamaza n'ibyo nababwirije kuri Yezu Kristo. Rugikubita ubwo Butumwa bwahoze ari ibanga, none bumaze guhishurwa.
26
Ubu iryo banga ryashyizwe ahagaragara n'Ibyanditswe n'Abahanuzi, nk'uko Imana ihoraho yabitegetse rimenyeshwa abantu bo mu mahanga yose kugira ngo bemere Kristo bamwumvire.
27
Imana nyir'ubwenge yonyine nihabwe ikuzo ku bwa Yezu Kristo iteka ryose. Amina.
← Chapter 15
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16