bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Song of Solomon 8
Song of Solomon 8
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 7
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
1
Icyampa ukaba musaza wanjye, ukaba musaza wanjye twonse ibere rimwe, duhuye nagusoma ntihagire ubingayira.
2
Bityo nakujyana mu rugo iwacu, nakuzimanira divayi iryoshye, naguha n'umutobe w'imikomamanga.
3
Umukunzi wanjye anseguje ukuboko kw'imoso, ampfumbatishije ukw'indyo.
4
Bakobwa b'i Yeruzalemu ndabinginze, muramenye ntimukangure urukundo rwanjye, ntimurukangure rutarabishaka.
5
Uriya ni nde uturutse mu butayu? Uriya ni nde ufatanye urunana n'umukunzi we? Nagukanguye uryamye munsi y'igiti cy'ipera, wari ha handi nyoko yagusamiye, aho nyoko yakubyariye.
6
Nshyira ku mutima mbe nk'ikashe, mbe nk'ikashe ku kuboko kwawe. Koko imbaraga z'urukundo ni nk'iz'urupfu, umutima ukunda na wo ugira imbaraga nk'iz'urupfu. Urukundo rugurumana nk'umuriro, runyaruka nk'umurabyo.
7
Amazi magari ntashobora kuzimya urukundo, inzuzi ntizishobora kururengaho. Nubwo umuntu yatanga ibye byose ngo arugure, nta gushidikanya byamuviramo umugayo.
8
Dufite mushiki wacu muto, ntarapfundura amabere. Tuzabigenza dute nibaza kumurambagiza?
9
Niba akomeye ku buziranenge bwe tuzabushimangira, niba ari indangare tuzamurinda nk'uhindira amarembo.
10
Jyewe nkomeye ku busugi bwanjye, amabere yanjye ahagaze neza, iyo umukunzi wanjye ambonye aranezerwa.
11
Salomo yari afite umuzabibu i Bāli-Hamoni, yawukodesheje n'abarinzi, buri wese uko asaruye yatangaga ibikoroto by'ifeza igihumbi.
12
Jyewe umuzabibu wanjye nywukomeyeho, wowe Salomo gumana ibikoroto byawe igihumbi by'ifeza, buri murinzi wese w'imbuto ajyane ifeza magana abiri.
13
Mukundwa wanjye uri mu busitani, bagenzi banjye bategereje kumva ijwi ryawe, nanjye nkeneye kumva akajwi kawe.
14
Banguka mukunzi wanjye, nyaruka nk'isha cyangwa nk'ishashi y'impara, unyaruke ujye ku misozi itamye imibavu n'amarashi!
← Chapter 7
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8