bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Deuteronomy 14
Deuteronomy 14
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 13
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 15 →
1
Muri abana b'Uwiteka Imana yanyu, ntimukiraburishe kwikeba ku mubiri, haba no kwitegera ibiharanjongo uwapfuye.
2
Kuko uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe, kandi Uwiteka akagutoraniriza mu mahanga yose yo mu isi kuba ubwoko yironkeye. 1 Pet 2.9
3
Ntukarye ikintu cyose kizira.
4
Aya ni yo matungo n'inyamaswa mwemererwa kurya: inka n'intama n'ihene,
5
n'impara n'isirabo n'isunu, n'impongo n'inyemera n'ifumbēri n'itwiga.
6
Mu nyamaswa n'amatungo, icyatuye inzara cyose ngo kigire imigeri igabanije kikūza, abe ari cyo mujya murya.
7
Ariko ibi ntimukabirye mu byūza no mu byatuye inzara: ingamiya n'urukwavu n'impereryi, kuko byūza bikaba bitatuye inzara, ni ibihumanya kuri mwe.
8
N'ingurube kuko yatuye inzara ariko ntiyūze, ni igihumanya kuri mwe. Inyama zazo ntimukazirye, n'intumbi zazo ntimukazikoreho.
9
Ibi abe ari byo mujya murya mu byo mu mazi byose: igifite amababa n'ibikoko cyose mujye mukirya,
10
ikidafite amababa n'ibikoko cyose ntimukakirye, ni igihumanya kuri mwe.
11
Ibisiga n'inyoni bidahumanya byose mwemererwa kubirya.
12
Ariko ibi ntimukabirye: ikizu n'itanangabo na oziniya,
13
n'inkongoro y'impimakazi, n'icyarūzi n'icyanira uko amoko yabyo ari,
14
n'igikōna cyose uko amoko yabyo ari,
15
na mbuni na tamasi, na shakafu n'agaca n'ibyo mu bwoko bwako byose,
16
n'igihunyira gito n'igihunyira kinini n'igihunyira cy'amatwi,
17
n'inzoya n'inkongoro na sarumpfuna,
18
n'igishondabagabo n'uruyongoyongo uko amoko yazo ari, n'inkotsa n'agacurama.
19
Ibigira amababa bikagenza amaguru magufi byose, ni ibihumanya kuri mwe ntimukabirye.
20
Mwemererwa kurya ibisiga n'inyoni bidahumanya byose.
21
Ntimukarye intumbyi yose. Wemererwa kuyiha umusuhuke w'umunyamahanga uri iwanyu akayirya, cyangwa wemererwa kuyigurisha umunyamahanga. Wehoho uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe. Ntugatekeshe umwana w'ihene amahenehene ya nyina.
22
Ntuzabure gutanga kimwe mu icumi cy'imyaka yose iva ku mbuto wabibye, iyo imirima yawe izera uko umwaka utashye.
23
Kandi uzajye urīra imbere y'Uwiteka Imana yawe, ahantu izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe, kimwe mu icumi cy'amasaka yawe n'icya vino yawe, n'icy'amavuta ya elayo yawe, n'uburiza bw'amashyo yawe n'ubw'imikumbi yawe, kugira ngo wige guhora wubaha Uwiteka Imana yawe iteka.
24
Ahari Uwiteka Imana yawe nimara kuguha umugisha, urugendo rwakunanira ntubashe kujyana ibyo, kuko ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranirije kuhashyira izina ryayo hakubaye kure.
25
Nibimera bityo uzabigure ifeza, uzihambire uzijyane, ujye ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranije,
26
uziguremo icyo ushaka cyose: inka cyangwa intama cyangwa vino cyangwa igisindisha, cyangwa ikindi cyose umutima wawe ushaka, ubisangirire n'abo mu rugo rwawe aho hantu imbere y'Uwiteka Imana yawe, mwishimane,
27
kandi ubisangire n'Umulewi w'iwanyu, ntukamurangarane kuko adafite umugabane cyangwa gakondo muri mwe.
28
Uko imyaka itatu ishize, uzajye ukuraho kimwe mu icumi cy'imyaka yose wejeje muri uwo mwaka, ubibike iwanyu.
29
Maze Umulewi kuko adafite umugabane cyangwa gakondo muri mwe, n'umusuhuke w'umunyamahanga, n'impfubyi n'umupfakazi bari iwanyu bazaze barye bahage, kugira ngo Uwiteka Imana yawe iguhere umugisha imirimo ukora yose.
← Chapter 13
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 15 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34