bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Deuteronomy 26
Deuteronomy 26
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 25
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 27 →
1
Numara kugera mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo, ukagihindūra ukagituramo,
2
uzende ku muganura w'ibyeze mu butaka byose, ibyo uzasarura mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ubishyire mu cyibo ubijyane ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranirije kuhashyira izina ryayo ngo rihabe.
3
Usange umutambyi uzaba uriho muri icyo gihe umubwire uti “Uyu munsi neruriye Uwiteka Imana yawe yuko nageze mu gihugu, Uwiteka yarahiye ba sogokuruza ko izaduha.”
4
Uwo mutambyi akwakire cya cyibo agitereke hasi, imbere y'igicaniro cy'Uwiteka Imana yawe.
5
Nawe uvugire imbere y'Uwiteka Imana yawe uti “Sogokuruza yari Umwaramu wari bugufi bwo gushiraho, aramanuka ajya muri Egiputa asuhukirayo ari impagu, yororokerayo aberayo ubwoko bukomeye bunini bw'ubunyamaboko menshi.
6
Abanyegiputa batugirira nabi baratubabaza, badukoresha uburetwa bw'agahato
7
dutakira Uwiteka Imana ya ba sogokuruza, Uwiteka yumva gutaka kwacu, areba umubabaro wacu n'imiruho yacu n'agahato baduhata.
8
Uwiteka adukūza muri Egiputa amaboko menshi n'ukuboko kurambutse, n'ibiteye ubwoba bikomeye n'ibimenyetso n'ibitangaza.
9
Atuzana aha hantu aduha iki gihugu, ari igihugu cy'amata n'ubuki.
10
None dore nzanye umuganura w'ibyeze mu butaka, ibyo umpaye Uwiteka.”Ubitereke hasi imbere y'Uwiteka Imana yawe, wikubite imbere y'Uwiteka Imana yawe.
11
Wishimane n'Umulewi n'umusuhuke w'umunyamahanga uri hagati muri mwe, mwishimire ibyiza byose Uwiteka Imana yawe yaguhanye n'inzu yawe.
12
Numara kurobanura kimwe mu icumi cy'ibyo wejeje byose mu mwaka wa gatatu, ari wo mwaka wo kurobanura kimwe mu icumi cya byose, uzajye ubiha Umulewi n'umusuhuke w'umunyamahanga, n'impfubyi n'umupfakazi kugira ngo barīre iwanyu bahage.
13
Uvugire imbere y'Uwiteka Imana yawe uti “Nakuye ibyera byose mu nzu yanjye mbiha Umulewi n'umusuhuke w'umunyamahanga, n'impfubyi n'umupfakazi uko amategeko yawe yose wantegetse ari. Sinagize na rimwe ryo muri ayo mategeko yawe ncumura, kandi sinayibagiwe.
14
Sinigeze kurya ibyo byera nkirabuye kandi nta byo nabitse ngihumanye, kandi sinabitanze ho ibinyagano, ahubwo numviye Uwiteka Imana yanjye, nitondeye ibyo wantegetse byose.
15
Curika amaso uri mu ijuru ubuturo bwawe bwera, uhāne ubwoko bwawe Abisirayeli umugisha n'ubutaka waduhaye bw'igihugu cy'amata n'ubuki, nk'uko warahiye ba sogokuruza.”
16
Uyu munsi Uwiteka Imana yawe igutegetse kumvira ayo mategeko n'ayo mateka. Nuko ujye ushyira umutima wawe wose n'ubugingo bwawe bwose kuyitondera no kuyumvira.
17
Uyu munsi wasezeranishije Uwiteka kuba Imana yawe, kugira ngo uhore ugenda mu nzira ikuyoboye, witondere amategeko yayo n'ibyo yagutegetse n'amateka yayo, wumvire ibyo ikubwiye.
18
Kandi n'Uwiteka uyu munsi yagusezeranishije kumubera ubwoko yironkeye nk'uko yakubwiye, kandi yuko uzitondera amategeko ye yose
19
kugira ngo agusumbishe ayandi mahanga yaremye yose, uyarushe gushimwa no kogera no kubahwa, ubere Uwiteka Imana yawe ubwoko bwera nk'uko yavuze.
← Chapter 25
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 27 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34