bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Hosea 12
Hosea 12
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 11
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 13 →
1
Efurayimu angotesheje ibinyoma, n'inzu ya Isirayeli yuzuye uburiganya, ariko Yuda we aracyatwarira Imana, ni umunyamurava ku Uwera.
2
Efurayimu yatunzwe n'ibintu by'umuhohwe, kandi akurikira umuyaga w'iburasirazuba, ahora agwiza ibinyoma n'urugomo. Basezerana n'abo muri Ashuri, bajyana amavuta ya elayo muri Egiputa.
3
Uwiteka afite urubanza no kuri Yuda, kandi azahanira Yakobo ibihwanye n'imigenzereze ye, azamwitura ibihwanye n'ibyo yakoze.
4
Yafashe agatsinsino ka mwene se bakiva mu nda ya nyina, amaze guhama yakiranije Imana.
5
Ni ukuri yakiranije marayika aramutsinda, amwinginga arira. I Beteli ni ho yamubonye, ari ho yavuganiye natwe,
6
ni we Uwiteka Imana Nyiringabo, ni izina ryibutsa abantu ko ari Uwiteka.
7
Nuko garukira Imana yawe, komeza imbabazi no kutabera, kandi ujye uhora utegereje Imana yawe.
8
Efurayimu ni umugenza, iminzani y'ubuhenzi iri mu ntoki ze, akunda guhenda.
9
Efurayimu aravuga ati “Ni ukuri nabaye umukire, nironkeye ubutunzi, mu mirimo yanjye yose ntibazambonaho ibibi byakwitwa ibyaha.”
10
“Ariko ni jye Uwiteka Imana yawe, uhereye igihe waviriye mu gihugu cya Egiputa, nzongera gutuma uba mu mahema nko mu minsi y'ibirori byera.
11
Navuganye n'abahanuzi ngwiza ibyerekanwa, mbwirira abantu mu kanwa k'abahanuzi mbaciriramo imigani.”
12
Mbese i Galeyadi nta gukiranirwa kuhaba? Rwose ni abatagira akamaro. I Gilugali batamba amapfizi, ibicaniro byabo bimeze nk'ibirundo by'amabuye ari hagati y'amayogi.
13
Yakobo yahungiye mu gihugu cya Aramu, Isirayeli atendera umugore aba umushumba w'intama, kugira ngo abone uwo mugore.
14
Uwiteka yavanye Isirayeli muri Egiputa abitegetse umuhanuzi, kandi umuhanuzi ni we wamurindaga.
15
Efurayimu yarakaje Uwiteka uburakari bukaze, ni cyo gituma amaraso ye azayabazwa, kandi umuvumo yavumye umwami we azawumugarurira.
← Chapter 11
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 13 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14