bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Isaiah 14
Isaiah 14
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 13
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 53
Chapter 54
Chapter 55
Chapter 56
Chapter 57
Chapter 58
Chapter 59
Chapter 60
Chapter 61
Chapter 62
Chapter 63
Chapter 64
Chapter 65
Chapter 66
Chapter 15 →
1
Uwiteka azababarira Abayakobo, ntazabura gutoranya Abisirayeli ngo abasubize mu gihugu cyabo bwite, kandi abanyamahanga bazifatanya na bo, bomatane n'ab'inzu ya Yakobo.
2
Abanyamahanga bazabahagurukana babasubize iwabo, nuko ab'inzu ya Isirayeli bazahakira abo banyamahanga mu gihugu cy'Uwiteka babagire abagaragu n'abaja. Ababajyanye ari imbohe na bo bazabajyana ari imbohe, kandi ababatwazaga igitugu na bo bazabatwara.
3
Uwo munsi Uwiteka namara kukuruhura umubabaro n'umuruho n'agahato bagukoreshaga,
4
umwami w'i Babuloni uzamukina ku mubyimba, uti “Erega umunyagahato ashizeho! Umurwa w'izahabu na wo ushizeho!
5
Uwiteka avunnye inkoni y'abanyabyaha, ni yo nkoni y'abategeka,
6
bakubitanaga amahanga umujinya badahwema, bagategekesha amahanga uburakari, bakarenganya ntihagire ubabuza.
7
Isi yose ihawe ihumure, iratuje; baraturagara bararirimba.
8
Ni koko imiberoshi irakwishima hejuru, n'imyerezi y'i Lebanoni iravuga iti ‘Uhereye aho wagwiriye nta wasubiye kudutema.’
9
“Ikuzimu hasi hahagurukijwe no kugusanganira, hakuzūriye abakuru bo mu isi bose bapfuye, hakuye abami b'amahanga bose ku ntebe zabo.
10
Abo bose bazakubaza bati ‘Mbese nawe ubaye umunyantegenke nkatwe? Uhwanijwe natwe?
11
Icyubahiro cyawe n'amajwi y'inanga zawe bimanuwe ikuzimu, usasiwe inyo urazoroswa.’
12
“Wa nyenyeri yo mu ruturuturu we, mwana w'umuseke ko uvuye mu ijuru, ukagwa! Uwaneshaga amahanga ko baguciye bakakugeza ku butaka!
13
Waribwiraga uti ‘Nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y'ubwami isumbe inyenyeri z'Imana’, kandi uti ‘Nzicara ku musozi w'iteraniro mu ruhande rw'impera y'ikasikazi,
14
nzazamuka ndenge aho ibicu bigarukira, nzaba nk'Isumbabyose.’
15
Ariko uzamanuka ikuzimu ugere ku ndiba ya rwa rwobo.
16
“Abazakubona bazakwitegereza cyane bagutekerezeho bati ‘Uyu ni we wahindishaga isi umushyitsi akanyeganyeza ubwami,
17
agahindura isi ubutayu, asenya imidugudu yo muri yo, ntarekure abanyagano ngo basubire iwabo?’
18
Abami b'amahanga bose uko bangana basinzirira mu cyubahiro, umwami wese mu nzu ye bwite.
19
Naho wowe bagutesheje imva yawe, utabwa nk'ishami ryanzwe urunuka, uri mu ntumbi zihinguranijwe n'inkota zijugunywa mu mabuye yo mu rwobo, kandi umeze nk'intumbi bakandagira.
20
Ntuzahambanwa n'abandi bami kuko watsembye igihugu cyawe ukica abantu bawe, urubyaro rw'inkozi z'ibibi ntiruzibukwa iteka ryose.
21
Nimutegure aho kwicira abana bazira gukiranirwa kwa ba se, kugira ngo badahaguruka bagahindūra isi bakayikwizamo imidugudu.”
22
“Nzabahagurukira”, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, “Kandi i Babuloni nzahatsemba izina ryaho n'abasigaye bacitse ku icumu, abana n'abuzukuru.” Ni ko Uwiteka avuga.
23
“Nzahahindura igihugu cy'ibinyogote n'ibidendezi by'amazi, nzahakubuza umweyo urimbura.” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
24
Uwiteka Nyiringabo ararahiye ati “Ni ukuri uko nabitekereje ni ko bizasohora, kandi uko nagambiriye ni ko bizaba.
25
Nzavunagurira Abashuri mu gihugu cyanjye, kandi nzabaribatira mu misozi yanjye miremire, maze uburetwa babakoreshaga buzabavaho, n'umutwaro babahekeshaga uzabava ku bitugu.”
26
Uwo ni wo mugambi wagiriwe isi yose, kandi uko ni ko kuboko kwaramburiwe amahanga yose.
27
Ubwo Uwiteka Nyiringabo ari we wabigambiriye ni nde uzamuvuguruza? Ukuboko kwe kurabanguye, ni nde uzaguhina?
28
Mu mwaka Umwami Ahazi yatanzemo habayeho ubu buhanuzi.
29
Bufilisitiya mwese, ntimunezezwe ni uko inkoni yabakubitaga ivunitse, kuko mu gishyitsi cy'inzoka hagiye kuvamo incira, kandi urubyaro rwayo ruzaba inzoka iguruka y'ubumara butwika. 2.4-7; Zek 9.5-7
30
Abana b'imfura b'abakene bazagaburirwa n'abatindi bazaryama biziguye. Kandi igishyitsi cyawe nzacyicisha inzara, n'abazacika ku icumu bazicwa.
31
Wa rembo we, boroga. Nawe wa murwa we, urire. Bufilisitiya mwese, murayagāye kuko ikasikazi haturutse umwotsi, kandi nta n'umwe ubuze mu gitero.
32
Intumwa z'ishyanga bazazisubiza iki? Bazazisubiza bati “Uwiteka ni we wanshinze i Siyoni, abantu be barengana ni ho bazahungira.”
← Chapter 13
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 53
Chapter 54
Chapter 55
Chapter 56
Chapter 57
Chapter 58
Chapter 59
Chapter 60
Chapter 61
Chapter 62
Chapter 63
Chapter 64
Chapter 65
Chapter 66
Chapter 15 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
51
52
53
54
55
56
57
58
59
60
61
62
63
64
65
66