bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Isaiah 51
Isaiah 51
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 50
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 53
Chapter 54
Chapter 55
Chapter 56
Chapter 57
Chapter 58
Chapter 59
Chapter 60
Chapter 61
Chapter 62
Chapter 63
Chapter 64
Chapter 65
Chapter 66
Chapter 52 →
1
“Mwa bakurikirana gukiranuka mwe, mugashaka Uwiteka nimunyumve, murebe igitare mwasatuweho n'urwobo rw'inganzo mwacukuwemo.
2
Nimurebe Aburahamu sogokuruza na Sara wababyaye, kuko ubwo Aburahamu yari akiri umwe namuhamagaye, nkamuha umugisha nkamugwiza.
3
“Uwiteka ahumurije i Siyoni n'imyanya yaho yose yabaye imyirare arayihumurije, ubutayu bwaho abuhinduye nka Edeni n'ikidaturwa cyaho akigize nka ya ngobyi y'Uwiteka, muri yo hazaba umunezero n'ibyishimo n'impundu n'amajwi y'indirimbo.
4
“Bwoko bwanjye nimunyumve, shyanga ryanjye muntegere amatwi kuko ari jye itegeko rizaturukaho, kandi nzashyiraho amategeko yanjye abe umucyo uvira amahanga.
5
Gukiranuka kwanjye kuri hafi, agakiza kanjye karasohotse. Amaboko yanjye azacira amahanga imanza, ibirwa bizantegereza kandi ukuboko kwanjye ni ko baziringira.
6
Nimwubure amaso yanyu murebe ijuru, murebe no ku isi hasi. Ijuru rizatamuruka nk'umwotsi n'isi izasaza nk'umwambaro, n'abayibamo bazapfa nk'isazi, ariko agakiza kanjye kazagumaho iteka ryose kandi gukiranuka kwanjye ntikuzakuka.
7
“Nimunyumve yemwe abazi gukiranuka, ishyanga rifite amategeko yanjye mu mitima yabo, ntimugatinye gutukwa n'abantu kandi ntimugahagarikwe imitima n'ibitutsi byabo,
8
kuko inyenzi zizabarya nk'uko zirya imyambaro, n'umuranda uzabarya nk'uko urya ubwoya bw'intama, ariko gukiranuka kwanjye kuzahoraho iteka n'agakiza kanjye kazagumaho ibihe byose.”
9
Kanguka, kanguka, wambarane imbaraga, wa kuboko k'Uwiteka we. Kanguka nko mu minsi ya kera, nko ku ngoma z'ibihe byashize. Si wowe se watemaguye Rahahu ugasogota cya Kiyoka?
10
Si wowe wakamije inyanja y'amazi maremare y'imuhengeri, ukarema inzira imuhengeri ku butaka bwo mu nyanja ngo abacunguwe bayinyuremo?
11
Nuko abo Uwiteka yacunguye bazagaruka bajye i Siyoni baririmba. Umunezero uhoraho uzaba ku mitwe yabo, bazagira umunezero n'ibyishimo, umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga umuhashya.
12
“Jye ubwanjye ni jye ubahumuriza. Uri muntu ki, yewe utinya umuntu kandi azapfa, ugatinya n'umwana w'umuntu uzahindurwa nk'ubwatsi,
13
ukibagirwa Uwiteka wakuremye, ari we wabambye ijuru agashyiraho n'imfatiro z'isi, maze ukīriza umunsi watinye uburakari bw'umugome, iyo yitegura kurimbura? Mbese uburakari bw'umugome butwaye iki?
14
Abanyagano b'ibicibwa bazabohorwa vuba, ntibazapfa ngo bajye muri rwa rwobo, kandi ibyokurya byabo ntibizabura.
15
“Kuko ndi Uwiteka Imana yawe, ntera imiraba kuzīkuka mu nyanja, igahorera. Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye.
16
Kandi nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe, ngutwikirije igicucu cy'ukuboko kwanjye, kugira ngo ntere ijuru rishya, nshinge imfatiro z'isi nshya, mbwire i Siyoni nti ‘Muri ubwoko bwanjye.’ ”
17
Kanguka, kanguka, byuka uhagarare Yerusalemu Uwiteka yashomeje ku gikombe cy'umujinya we, unyoye igikombe cy'ibidandabiranya, uracyiranguza.
18
Mu bahungu yabyaye bose nta wo kumuyobora ubarimo, kandi mu bo yareze bose nta wo kumufata ukuboko.
19
Ibi byombi bikugezeho! Ni nde uzakuririra? Kuba amatongo no kurimbuka, n'inzara n'inkota ko biguteye, naguhumuriza nte?
20
Abahungu bawe bararabye bagwa mu mayirabiri hose, nk'uko isasu igwa mu kigoyi, bijuse umujinya w'Uwiteka ari wo guhana kw'Imana yawe.
21
Nuko rero noneho umva ibi, yewe urengana ugasinda utanyoye vino,
22
umva ibyo Uwiteka Umwami wawe kandi Imana yawe iburana urubanza rw'abantu bayo iti “Dore nkwatse igikombe cy'ibidandabiranya, ari cyo gikombe cy'umujinya wanjye wari ufite mu ntoki, ntuzongera kukinywaho ukundi.
23
Ngishyize mu biganza by'abakurenganyaga bakakubwira bati ‘Rambarara tukugende hejuru’, nawe ugatega umugongo wawe nk'ubutaka cyangwa nk'inzira y'abagenzi.”
← Chapter 50
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 53
Chapter 54
Chapter 55
Chapter 56
Chapter 57
Chapter 58
Chapter 59
Chapter 60
Chapter 61
Chapter 62
Chapter 63
Chapter 64
Chapter 65
Chapter 66
Chapter 52 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
51
52
53
54
55
56
57
58
59
60
61
62
63
64
65
66
Recommended Reading
Commentary
Isaiah Commentaries
→
Devotional
Isaiah Devotional Guide
→
Get This Bible
BYSB Study Bible
→