bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Matthew 2
Matthew 2
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 1
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 3 →
1
Yesu amaze kuvukira i Betelehemu mu gihugu cy'i Yudaya ku ngoma y'Umwami Herode, haza abanyabwenge baturutse iburasirazuba bajya i Yerusalemu, barabaza bati
2
“Umwami w'Abayuda wavutse ari hehe? Ko twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tukaba tuje kumuramya.”
3
Umwami Herode abyumvise ahagarikana umutima n'ab'i Yerusalemu bose,
4
ateranya abatambyi bakuru n'abanditsi bose b'ubwo bwoko, ababaza aho Kristo azavukira aho ari ho.
5
Bati “Ni i Betelehemu mu gihugu cy'i Yudaya. Ni ko byanditswe n'umuhanuzi ngo
6
‘Nawe Betelehemu ho mu gihugu cya Yuda,Ni ukuri nturi mutoya mu midugudu ikomeye ya Yuda,Kuko muri wowe ari ho hazaturuka umutware,Uzaragira ubwoko bwanjye bw'Abisirayeli.’ ”
7
Nuko Herode ahamagara abanyabwenge rwihishwa, abasobanuza neza igihe baboneye ya nyenyeri,
8
abatuma i Betelehemu ati “Nimugende musobanuze neza iby'uwo mwana. Nimumubona muze mubimbwire, nanjye njye kumuramya.”
9
Bamaze kumva umwami baragenda, kandi ya nyenyeri babonye bakiri iburasirazuba ibajya imbere, irinda igera aho uwo mwana ari ihagarara aho.
10
Babonye iyo nyenyeri baranezerwa cyane.
11
Bageze mu nzu basangamo umwana hamwe na nyina Mariya, barapfukama baramuramya. Maze bahambura imitwaro yabo, bamutura amaturo y'izahabu n'icyome n'ishangi.
12
Baburizwa n'Imana mu nzozi gusubira kwa Herode, banyura iyindi nzira basubira iwabo.
13
Bamaze kugenda marayika w'Umwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi ati “Byuka ujyane umwana na nyina uhungire muri Egiputa, ugumeyo ugeze aho nzakubwirira, kuko Herode agenza umwana ngo amwice.”
14
Na we aherako arabyuka ajyana umwana na nyina nijoro, ajya muri Egiputa,
15
agumayo ageza ubwo Herode amaze gutanga, ngo ibyo Umwami Imana yavugiye mu kanwa k'umuhanuzi bisohore ngo “Nahamagaye umwana wanjye ngo ave muri Egiputa.”
16
Herode abonye ko yatengushywe na ba banyabwenge ararakara cyane, aratuma ngo bice abana b'abahungu bose bari i Betelehemu no mu misozi yose iri bugufi bwaho, bamaze imyaka ibiri n'abatarayimara, nk'uko yagereranyije igihe yasobanuriwe n'abo banyabwenge.
17
Ni bwo ibyavuzwe n'umuhanuzi Yeremiya byasohoye ngo
18
“Induru yumvikaniye i Rama,Yo kurira no kuboroga kwinshi,Rasheli aririra abana be,Yanga guhozwa kuko batakiriho.”
19
Herode amaze gupfa, marayika w'Umwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi ari mu Egiputa ati
20
“Byuka usubize umwana na nyina mu gihugu cya Isirayeli, kuko abashakaga kumwica bapfuye.”
21
Arabyuka ajyana umwana na nyina, asubira mu gihugu cya Isirayeli.
22
Ariko yumvise yuko Arikelayo yimye i Yudaya aha se Herode atinya kujyayo, abwirizwa n'Imana mu nzozi ajya mu gihugu cy'i Galilaya,
23
atura mu mudugudu witwa i Nazareti ngo ibyavuzwe n'abahanuzi bisohore ngo “Azitwa Umunazareti.”
← Chapter 1
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 3 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28