bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Matthew 22
Matthew 22
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 21
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 23 →
1
Yesu yongera kuvugana na bo abacira imigani ati
2
“Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'umwami wacyujije ubukwe bw'umwana we arongora,
3
atuma abagaragu be guhamagara abatorewe gutaha ubukwe, banga kuza.
4
Arongera atuma abandi bagaragu ati ‘Mubwire abatowe muti: Dore niteguye amazimano, amapfizi yanjye n'inka zibyibushye babibāze, byose byiteguwe, muze mu bukwe.’
5
“Maze abo ntibabyitaho barigendera, umwe ajya mu gikingi cye, undi ajya mu rutundo rwe,
6
abasigaye bafata abagaragu be barabashinyagurira, barabica.
7
Maze umwami ararakara agaba ingabo ze, arimbura abo bicanyi atwika umudugudu wabo.
8
Maze abwira abagaragu be ati ‘Ubukwe bwiteguwe, ariko abari babutorewe ntibari babukwiriye.
9
Nuko mujye mu nzira nyabagendwa, abo muri buboneyo bose mubahamagare baze batahe ubukwe.’
10
Abo bagaragu barasohoka bajya mu nzira, bateranya abo babonye bose, ababi n'abeza, inzu yo gucyurizamo ubukwe yuzura abasangwa.
11
“Umwami yinjiye kureba abasangwa, abonamo umuntu utambaye umwenda w'ubukwe.
12
Aramubaza ati ‘Mugenzi wanjye, ni iki gitumye winjira hano utambaye umwenda w'ubukwe?’ Na we arahora rwose.
13
Maze umwami abwira abagaragu be ati ‘Nimumubohe amaboko n'amaguru, mumujugunye mu mwijima hanze, ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo’,
14
kuko abatowe ari benshi, ariko abatoranyijwe bakaba bake.”
15
Maze Abafarisayo baragenda bajya inama y'uko bari bumutegeshe amagambo.
16
Bamutumaho abigishwa babo hamwe n'Abaherode bati “Mwigisha, tuzi yuko uri inyangamugayo kandi ko wigisha inzira y'Imana by'ukuri, nturobanura abantu ku butoni, kuko utita ku cyubahiro cy'umuntu wese.
17
Nuko tubwire, utekereza ute? Amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntiyemera?”
18
Ariko Yesu amenya uburiganya bwabo, arababaza ati “Mungeragereje iki, mwa ndyarya mwe?
19
Nimunyereke ifeza y'umusoro.”Bamuzanira idenariyo.
20
Arababaza ati “Iyi shusho n'iri zina ni ibya nde?”
21
Baramusubiza bati “Ni ibya Kayisari.”Maze arababwira ati “Nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby'Imana mubihe Imana.”
22
Babyumvise barumirwa, bamusiga aho baragenda.
23
Uwo munsi Abasadukayo bahakanaga yuko ari nta wuzuka, baza aho ari baramubaza bati
24
“Mwigisha, Mose yaravuze ngo umuntu napfa batarabyarana, mwene se nahungure umugore we acikure mwene se.
25
Nuko iwacu habayeho abavandimwe barindwi, uwa mbere yararongoye arapfa, maze kuko batabyaranye araga mwene se umugore we.
26
Nuko n'uwa kabiri n'uwa gatatu kugeza kuri bose uko ari barindwi bamera batyo.
27
Hanyuma wa mugore na we arapfa.
28
Mbese mu izuka, azaba ari muka nde muri bose uko ari barindwi, ko bose bari bamufite?”
29
Yesu arabasubiza ati “Mwarahabye kuko mutamenye ibyanditswe cyangwa imbaraga z'Imana.
30
Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk'abamarayika bo mu ijuru.
31
Ariko se ibyerekeye ku kuzuka kw'abapfuye, ntimwari mwasoma icyo Imana yababwiye ngo
32
‘Ni jye Mana ya Aburahamu n'Imana ya Isaka n'Imana ya Yakobo?’ Imana si Imana y'abapfuye, ahubwo ni iy'abazima.”
33
Abantu babyumvise batangazwa no kwigisha kwe.
34
Ariko Abafarisayo bumvise yuko yatsinze Abasadukayo, bakananirwa kumusubiza, bateranira hamwe,
35
umwe muri bo w'umwigishamategeko amubaza amugerageza ati
36
“Mwigisha, itegeko rikomeye mu mategeko ni irihe?”
37
Na we aramusubiza ati “ ‘Ukundishe Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n'ubugingo bwawe bwose n'ubwenge bwawe bwose.’
38
Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry'imbere.
39
N'irya kabiri rihwanye na ryo ngiri ‘Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.’
40
Muri ayo mategeko yombi, amategeko yose n'ibyahanuwe ni yo yuririraho.”
41
Abafarisayo bagiteranye, Yesu arababaza ati
42
“Ibya Kristo murabitekereza mute? Ni mwene nde?”Baramusubiza bati “Ni mwene Dawidi.”
43
Arababaza ati “Nuko rero ni iki cyatumye Dawidi yabwirijwe n'Umwuka amwita umwami we ati
44
‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati:Icara iburyo bwanjye,Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe.’
45
Nuko ubwo Dawidi amwita umwami we, none abasha ate no kuba umwana we?”
46
Ntihagira umuntu wabasha kumusubiza ijambo, ndetse uhereye uwo munsi nta muntu watinyutse kongera kugira icyo amubaza.
← Chapter 21
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 23 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28