bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Zechariah 10
Zechariah 10
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 9
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 11 →
1
Nimusabe Uwiteka imvura mu gihe cy'itumba, muyisabe Uwiteka urema imirabyo, na we azabavubira imvura y'umurindi, umuntu wese azamumereza ubwatsi mu rwuri rwe.
2
Kuko ibishushanyo bisengwa bivuga ubusa n'abapfumu bakaragura ibinyoma, abanyenzozi bakabeshya bagahumurisha abantu ubusa, ni cyo gituma abantu bazimira nk'intama, bakababara cyane kuko batagira umwungeri.
3
Uburakari bwanjye bukongerejwe abungeri kandi nzahana amasekurume y'ihene, kuko Uwiteka Nyiringabo aje gusura umukumbi we ari wo nzu ya Yuda, azabahindura nk'ifarashi ye nziza mu ntambara.
4
Muri we hazaturuka ibuye rikomeza imfuruka, muri we hazaturuka n'urubambo rw'ihema. Muri we hazaturuka n'umuheto w'intambara, kandi muri we ni ho hazaturuka abatware bose hamwe.
5
Abo bo bazamera nk'intwari ku rugamba iyo ziribatira ababisha mu byondo byo mu mayira, bazarwana kuko Uwiteka ari kumwe na bo, abagendera ku mafarashi bazamwara.
6
Ab'inzu ya Yuda nzabaha imbaraga, kandi ab'inzu ya Yosefu nzabakiza mbagarure kuko mbababariye, bazamera nk'abatigeze gucibwa kuko ndi Uwiteka Imana yabo, nzajya mbumvira.
7
Abefurayimu bazamera nk'intwari, bazishima mu mitima nk'uwishimira vino. Ni koko abana babo bazabireba banezerwe, imitima yabo izanezererwa Uwiteka.
8
Nzabahamagaza ikivugirizo mbateranye kuko nabacunguye, kandi bazagwira nk'uko bagwiraga.
9
Nzababiba mu mahanga, bazanyibuka bari mu bihugu bya kure, bazabana amahoro n'abana babo kandi bazagaruka.
10
Nzongera mbakure no mu gihugu cya Egiputa, mbateranye mbakure muri Ashuri, maze mbageze mu gihugu cy'i Galeyadi n'i Lebanoni, ndetse ntihazabakwira.
11
Azanyura mu nyanja y'umubabaro, akubite imiraba yo mu nyanja. Imuhengeri ha Nili hazakama, ubwibone bwa Ashuri buzacishwa bugufi, n'inkoni y'umwami wa Egiputa izavaho.
12
Nanjye nzabaha gukomerera mu Uwiteka, na bo bazagendera mu izina rye. Ni ko Uwiteka avuga.
← Chapter 9
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 11 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14