bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Zechariah 13
Zechariah 13
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 14 →
1
“Uwo munsi ab'inzu ya Dawidi n'abaturage b'i Yerusalemu bazaziburirwa isōko yo kuboza ibyaha n'imyanda.”
2
Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Uwo munsi nzatsemba amazina y'ibigirwamana mu gihugu bye kuzibukwa ukundi, kandi nzirukana abahanuzi n'umwuka wanduye mu gihugu.
3
Maze niharamuka habonetse uhanura, se na nyina bamwibyariye bazamubwira bati ‘Ntuzabaho kuko uhanura ibinyoma mu izina ry'Uwiteka’, nuko nahanura, se na nyina bamwibyariye bazamusogota.
4
Nuko uwo munsi abahanuzi bose nibahanura, bazakorwa n'isoni zo kuvuga ibyo beretswe, kandi ntibazongera kwambara imyambaro y'ubwoya yo kubeshya.
5
Ahubwo azahakana ati ‘Sindi umuhanuzi, ndi umuhinzi w'ubutaka kuko banguze nkiri muto.’
6
Kandi bazambaza bati ‘Izo nguma zo mu biganza byawe wazikomerekejwe n'iki?’ Na we azabasubiza ati ‘Izi nguma nazikomerekeye mu nzu y'incuti zanjye.’
7
“Byuka wa nkota we, urwane n'umushumba wanjye, urwane n'umuntu mugenzi wanjye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kubita umwungeri intama zisandare, kandi n'abato nzabashyiraho ukuboko kwanjye.”
8
Uwiteka aravuga ati “Muri icyo gihugu cyose, ibice bibiri byacyo bizarimbuka bipfe, ariko icya gatatu kizasigara.
9
Kandi icyo gice cya gatatu nzakinyuza mu muriro, mbatunganye nk'uko batunganya ifeza. Nzabagerageza nk'uko bagerageza izahabu, bazambaza izina ryanjye, nanjye nzabumvira. Nzabita abantu banjye, na bo bazavuga bati ‘Uwiteka ni we Mana yanjye.’ ”
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 14 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14