bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
1 Corinthians 13
1 Corinthians 13
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 14 →
1
N’aho navuga indimi z’abantu n’iz’abamalayika, ariko singire urukundo, naba ndi nk’icyuma kibomborana cyangwa inzogera irangira.
2
N’aho nagira ingabire y’ubuhanuzi, ngahishurirwa amayobera yose n’ubumenyi bwose; n’aho nagira ukwemera guhambaye, kumwe gushyigura imisozi, ariko ndafite urukundo, nta cyo mba ndi cyo.
3
N’aho nagabiza abakene ibyo ntunze byose, n’aho nahara umubiri wanjye ngo utwikwe, ariko nta rukundo mfite, nta cyo byaba bimariye.
4
Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari; urukundo ntirwirarira, ntirwikuririza;
5
nta cyo rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika;
6
ntirwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri.
7
Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rwizera byose, rukihanganira byose.
8
Urukundo ntiruteze gushira. Ubuhanuzi se? Buzashira. Indimi zo se? Zizaceceka. Ubumenyi se? Buzayoka.
9
Koko ubumenyi bwacu buracagase, kimwe n’uko ubuhanuzi bwacu bucagase.
10
Igihe rero ibyuzuye bizahinguka, iby’igicagate bizazimira!
11
Mu gihe nari umwana, navugaga ay’abana, ngatekereza nk’abana, nkazirikana nk’abana; aho mbereye umugabo, nikuyemo ibya rwana byose.
12
Ubu ngubu turasa n’abarebera mu ndorerwamo, ku buryo budafututse, ariko hari igihe tuzarebana imbonankubone. Ubu ngubu ibyo nzi biracagase, ariko icyo gihe nzamenya nk’uko nzwi.
13
Kugeza ubu, ukwemera, ukwizera n’urukundo uko ari bitatu, birabangikanye; ariko icy’ingenzi muri byo ni urukundo.
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 14 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16