bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
1 Corinthians 5
1 Corinthians 5
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 4
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 6 →
1
Inkuru yaramamaye hose y’uko muri mwe hari ubusambanyi, ndetse ubusambanyi bukabije, butaraboneka no mu banyamahanga: baravuga ko umwe muri mwe atunze muka se!
2
None mwe muritera hejuru! Aho kuba mwaragize ishavu, ngo nyir’ugukora ibyo abirukanwemo!
3
Jyewe rero, n’ubwo ku bw’amaso mbari kure, ku mutima turi kumwe, nkaba nararangije gucira urubanza uwakoze ayo mahano, nk’aho nahibereye.
4
Ngaho rero, nimukoranire mu izina rya Nyagasani Yezu Kristu, maze ku bubasha bwe, nanjye mbashyigikiye,
5
uwo muntu yegurirwe Sekibi ngo ababazwe muri ubu buzima, maze ahazaza azarokoke ku munsi wa Nyagasani.
6
Ibyo mwiratana nta byo! Mbese ntimuzi ko agasemburo gake gatutumbya ifu yose?
7
Nimwiyunyuguzemo rero umusemburo wose ushaje, kugira ngo mubone kuba nk’umugati mushya, udasembuye. Kuko Kristu, ari we Ntama ya Pasika yacu, yishweho igitambo.
8
Niduhimbaze rero uwo munsi mukuru, tudakoresheje umusemburo ushaje ari wo w’ubugiranabi n’ubukozi bw’ibibi, ahubwo dukoreshe imigati idasembuye, ari yo ubumanzi n’ukuri.
9
Hanyuma kandi, mu ibaruwa mperutse kubandikira, mbihanangiriza kutivanga n’abasambanyi,
10
sinashakaga kuvuga abasambanyi bose iyo bava bakagera, cyangwa se abanyabugugu, abambuzi, n’abasenga ibigirwamana, kuko bibaye ibyo mwagombye kuva kuri iyi si.
11
Mu by’ukuri rero, nabandikiye mbabuza kugenderana n’umuntu wiyita umuvandimwe, kandi ari umusambanyi, umunyabugugu, usenga ibigirwamana, usebanya, umusinzi, cyangwa umwambuzi ndetse n’umuntu nk’uwo nguwo ntimukanasangire.
12
Mpuriye he no gucira imanza abo tudafitanye isano? Mwebwe se abo mukemanga si ababarimo rwagati?
13
Abo hanze ni Imana izabacira urubanza. (Mugenze rero nk’uko byanditswe ngo) «Nimuvane inkozi z’ibibi muri mwe rwagati.»
← Chapter 4
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 6 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16