bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
2 Samuel 2
2 Samuel 2
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 1
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 3 →
1
Nyuma y’ibyo, Dawudi abaza Uhoraho, ati «Mbese nzamuke njye muri umwe mu migi ya Yuda?» Uhoraho aramusubiza ati «Zamuka.» Dawudi ati «Njye ahagana he?» Uhoraho aramusubiza ati «Jya i Heburoni.»
2
Dawudi arazamuka n’abagore be bombi, Ahinowamu w’i Yizireyeli na Abigayila muka Nabali w’i Karumeli.
3
Dawudi azamukana kandi n’abari kumwe na we, buri muntu n’umuryango we, nuko batura i Heburoni no mu midugudu yayo.
4
Bukeye, abantu bo muri Yuda baraza, bahasigira Dawudi amavuta, kugira ngo abe umwami w’inzu ya Yuda. Baza kubwira Dawudi, bati «Abantu b’i Yabeshi ya Gilihadi ni bo bahambye Sawuli.»
5
Nuko Dawudi yohereza intumwa kuri abo bantu b’i Yabeshi ya Gilihadi maze arababwira ati «Uhoraho abahe umugisha, mwebwe mwese abakoreye Sawuli umutegetsi wanyu icyo gikorwa cy’ubudahemuka, maze mukamuhamba.
6
None rero, Uhoraho abagirire impuhwe n’umurava. Nanjye kandi, nzabagirira ubuntu nk’ubwo, kubera ko mwagenjeje mutyo.
7
Ikindi kandi, nimukomere kandi mube abantu b’intwari. Yego na none, umutegetsi wanyu Sawuli yarapfuye, ariko kandi munamenye ko inzu ya Yuda yansize amavuta, kugira ngo nyibere umwami.»
8
Abuneri mwene Neri, umugaba w’ingabo za Sawuli, yari yarajyanye na Ishibosheti mwene Sawuli, amugeza i Mahanayimu.
9
Nuko aramwimika ngo abe umwami wa Gilihadi, Asheri na Yizireyeli, kimwe na Efurayimu, Benyamini na Israheli yose.
10
Ishibosheti mwene Sawuli yari afite imyaka mirongo ine, ubwo yabaga umwami wa Israheli kandi amara imyaka ibiri ku ngoma. Ariko inzu ya Yuda yo ikayoboka Dawudi.
11
Dawudi yamaze imyaka irindwi n’amezi atandatu i Heburoni, ari umwami wa Yuda.
12
Abuneri mwene Neri n’abagaragu ba Ishibosheti mwene Sawuli, bava i Mahanayimu berekeza i Gibewoni.
13
Yowabu mwene Seruya n’abagaragu ba Dawudi, na bo barasohoka. Nuko bahurira ku kidendezi cy’i Gibewoni, baca ingando bamwe hakurya abandi hakuno y’icyo kidendezi.
14
Abuneri abwira Yowabu, ati «Ndagusabye ngo abasore bahaguruke, maze barwanire imbere yacu!» Yowabu aramusubiza ati «Ngaho nibahaguruke!»
15
Barahaguruka maze barababarura: cumi na babiri bo kwa Benyamini na Ishibosheti mwene Sawuli, na cumi na babiri bo mu bagaragu ba Dawudi.
16
Buri muntu asumirana n’uwo bashyamiranye, amusogota inkota mu mbavu, nuko bose bacurangukira icyarimwe. Kubera iyo mpamvu aho hantu bahise «Umurima w’imbavu»; ukaba uri i Gibewoni.
17
Uwo munsi intambara irakara cyane, maze Abuneri n’Abayisraheli batsindwa n’abagaragu ba Dawudi.
18
Aho kandi hakaba abahungu batatu ba Seruya, ari bo Yowabu, Abishayi na Asaheli. Uwo Asaheli akagira akarenge kabuhiriye, boshye ingeragere yo mu gasozi.
19
Nuko Asaheli akurikirana Abuneri, ubudakebuka iburyo cyangwa ibumoso.
20
Abuneri arahindukira aramubaza ati «Asaheli, mbese ni wowe?» Undi aramusubiza ati «Ni jyewe.»
21
Abuneri aramubwira ati «Gana iburyo cyangwa ibumoso, ufate umwe mu basore banjye, maze ibyo umucuje ubitware.» Ariko we yanga kumuvirira.
22
Abuneri yongera kubwira Asaheli, ati «Sigaho, rekera aho kunkurikirana! Cyangwa se ngombe kugutsinda aha ngaha? Ariko se ubwo nazarebana nte na mukuru wawe Yowabu?»
23
Ariko Asaheli yanga kwigirayo, Abuneri ni ko kumutikura umuhunda w’icumu rye mu nda uhinguka inyuma, agwa aho ngaho maze arapfa. Nuko abageze aho Asaheli yaguye, bose bagahagarara.
24
Yowabu na Abishayi bakurikira Abuneri, izuba rirenga bageze ku musozi wa Ama, uri mu burasirazuba bwa Giya, ku nzira igana mu butayu bw’i Gibewoni.
25
Ababenyamini barakorana bakikije Abuneri, biremamo itsinda rimwe, maze bahagarara mu mpinga y’umusozi,
26
Abuneri ahamagara Yowabu aramubaza ati «Mbese inkota izakomeza ubudatuza kubaga abantu? Ntuzi se ko amaherezo ibyo bizarangira mu mubabaro? Uzabwira ryari abantu bawe kureka gukurikirana abavandimwe babo?»
27
Yowabu aramusubiza ati «Ndahiye Imana ko iyo utajya kuba ubivuze, abantu batari kurorera gukurikirana abavandimwe babo, kugeza ko bucya.»
28
Nuko Yowabu avuza ihembe; abantu bose barahagarara, barekera aho gukurikirana Israheli, kandi ntibongera kurwana ukundi.
29
Abuneri n’ingabo ze bagenda ijoro ryose, banyura muri Araba, bambuka Yorudani, berekeza i Betironi maze bagera i Mahanayimu.
30
Ubwo Yowabu areka gukurikira Abuneri, akoranyiriza hamwe imbaga yose. Ahamagaye, mu bagaragu ba Dawudi haburamo abantu cumi n’icyenda na Asaheli.
31
Abagaragu ba Dawudi bo bari bishe abantu magana atatu na mirongo itandatu mu Babenyamini no mu ngabo za Abuneri.
32
Nuko baterura Asaheli, bamuhamba mu mva ya se i Betelehemu. Yowabu n’ingabo ze bagenda ijoro ryose, bucya bageze i Heburoni.
← Chapter 1
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 3 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24