bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
2 Samuel 4
2 Samuel 4
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 5 →
1
Bukeye, Ishibosheti mwene Sawuli ngo yumve ko Abuneri yiciwe i Heburoni, acika intege na Israheli yose ikuka umutima.
2
Kwa mwene Sawuli hakaba abagabo babiri b’abatware b’udutsiko; umwe yitwaga Bahana, undi akitwa Rekabu. Bari bene Rimoni w’i Beyeroti, bakaba Ababenyamini, kuko Beyeroti na yo yarebwagaho kuba umwe mu migi ya Benyamini.
3
Abantu b’i Beyeroti bari barahungiye i Gitayimu, maze bigumirayo kugeza na n’ubu.
4
Ubwo hakaba hakiriho umwana wa Yonatani mwene Sawuli wari wararemaye amaguru yombi. Yari afite imyaka itanu ubwo inkuru y’urupfu rwa Sawuli na Yonatani yavaga i Yizireyeli. Umurezi we ni bwo yamuteruye kugira ngo ahunge, maze kubera kwihuta, umwana yitura hasi maze agumya gucumbagira atyo. Uwo mwana yitwaga Mefibosheti.
5
Bukeye, ba bahungu ba Rimoni w’i Beyeroti, ari bo Rekabu na Bahana, baragenda bagera kwa Ishibosheti ku manywa y’ihangu. Naho we akaba araryamye aruhuka saa sita.
6
Umugore w’umunyarugi wajonjoraga ingano na we yarahunyizaga maze arasinzira.
7
Rekabu n’umuvandimwe we binjira bwombo mu nzu aho Ishibosheti yari aryamye mu cyumba. Nuko baramwica maze bamuca umutwe. Hanyuma batwara umutwe we, bagenda ijoro ryose banyuze Araba.
8
Nuko uwo mutwe wa Ishibosheti bawuzanira Dawudi i Heburoni, babwira umwami bati «Dore umutwe wa Ishibosheti mwene Sawuli, umwanzi wawe wahoraga agenza ubuzima bwawe. Uyu munsi, uhoraho yahaye umwami, umutegetsi wanjye, kwihorera kuri Sawuli n’urubyaro rwe.»
9
Dawudi asubiza Rekabu na Bahana umuvandimwe we, bene Rimoni w’i Beyeroti, ati «Ndahiye Uhoraho, wankijije abashakaga kunyica bose!
10
Umuntu waje kumbikira ngo ’Sawuli yapfuye’, na we yibwiraga ko anzaniye inkuru nziza. Ariko naramufashe mwicira i Sikilage. Icyo ni cyo gihembo namuhembeye inkuru nziza ye!
11
None se mu by’ukuri, nk’aba bagome biciye intungane mu nzu ye, ku buriri bwe, singomba se nonaha kubaryoza amaraso ye akiri ku biganza byanyu, nkabavana ku isi?»
12
Maze Dawudi ategeka abasore be barabica. Babaca ibiganza n’ibirenge, babibamba hafi y’ikidendezi cy’i Heburoni. Naho umutwe wa Ishibosheti bawuhamba mu mva ya Abuneri, i Heburoni.
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 5 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24