bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Galatians 5
Galatians 5
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 4
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 6 →
1
Kristu yaratubohoye kugira ngo tugire ubwo bwigenge. Nimwemarare rero, mwirinde ko umutwaro w’ubucakara wakongera kubagonda ijosi.
2
Ngaha jyewe Pawulo ndabibabwiye: muramutse mwigenyesheje, Kristu nta cyo yaba akibamariye.
3
Nongeye kandi kwerurira umuntu wese wigenyesha, ko agomba gukurikiza amategeko iyo ava akagera.
4
Muzaba mwitandukanije na Kristu rero, nimushakira ubutungane mu mategeko; muzaba mwivukije ineza.
5
Naho twebwe, ni ku bwa Roho no mu kwemera dutegereje ubutungane twizeye.
6
Kuko, ku muntu uri muri Kristu, nta cyo bivuze kuba yaragenywe cyangwa atagenywe; igifite akamaro ahubwo, ni ukwemera kujyana n’urukundo.
7
Ko mwirukaga neza, ni nde ubabambiye ngo mudakurikiza ukuri?
8
Igishuko nk’icyo nticyaturuka ku Uwabahamagaye.
9
N’ubundi agasemburo gake gatutumbya irobe ryose.
10
Jyewe ndabizeye muri Nyagasani, nzi ko mutatekereza ukundi. Naho ubatera guhagarika imitima, uwo azatsindwa n’urubanza, uwo ari we wese.
11
Naho jyewe, bavandimwe, niba nkigisha ukugenywa, naba se kandi ngitoterezwa iki? Ubwo rero, umusaraba nta we waba ugiteye kwibaza.
12
Mbese abo babatera guhagarika umutima, bakwishahuye bakamaraho!
13
Mwebweho, bavandimwe, mwahamagariwe ubwigenge. Gusa rero ubwigenge ntibukabere umubiri urwitwazo, ahubwo umwe abere undi umugaragu mugirirana urukundo.
14
Kuko amategeko yose abumbiye muri iri jambo rimwe rukumbi ngo «Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe ».
15
Naho niba mushihana, mugacagagurana, muramenye ntimuzamarane.
16
Mureke mbabwire: Roho nabayobore, ni bwo mutazakora ibyo umubiri urarikira.
17
Kuko umubiri urarikira ibirwanya Roho, na Roho igakurikirana ibyo umubiri wangira. Ibyo byombi koko birazirana ku buryo namwe mutagenza uko mwishakiye kose.
18
None rero, niba muyoborwa na Roho, nta bwo mukigengwa n’amategeko.
19
Ibikorwa by’umubiri birigaragaza: ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi,
20
gusenga ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane,
21
inzika, ubusinzi, ubusambo, n’ibindi nk’ibyo. Ndababuriye nk’uko nigeze kubibabwira: abakora bene ibyo, nta murage bazahabwa mu Ngoma y'Imana.
22
Naho imbuto ya Roho ni urukundo: ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka,
23
imico myiza, kumenya kwifata. Nta tegeko ribuza imigirire nk’iyo.
24
Aba Kristu Yezu babambye ku musaraba umubiri wabo n’ingeso mbi ndetse n’irari.
25
Niba tubeshejweho na Roho, nituyoborwe na Roho.
26
Twoye kurarikira ikuzo ry’amanjwe, twirinde gushotorana no kugirirana ishyari.
← Chapter 4
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 6 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6