bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Galatians 6
Galatians 6
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 5
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
1
Bavandimwe, niba hagize ufatirwa mu cyaha, mwebwe abayoborwa na Roho, nimumuhane ariko mumworoheye. Nawe ubwawe witonde, maze utazavaho ushukwa.
2
Nimwakirane imitwaro yanyu, bityo muzaba mwumviye byuzuye itegeko rya Kristu.
3
Naho uwakwirebamo kuba akataraboneka, kandi nta cyo ari cyo, uwo yaba yibeshya.
4
Ahubwo buri muntu asuzume ibikorwa bye bwite. Niba hari icyo abonye yakwiratana, abikore ku giti cye atigereranya n’abandi.
5
Kuko buri wese azitwarira uwe muzigo.
6
Uwigishwa ijambo, nahe ku bye byose urimwigisha.
7
Ntimuzibeshye: Imana ntireregwa. Icyo umuntu azaba yarabibye ni cyo azasarura.
8
Ubibira umubiri, azawusaruraho urupfu. Naho ubibira roho, azayisaruraho ubugingo bw’iteka.
9
Nitwihatire gukora icyiza tutadohoka, bityo, niba tudacogoye, tuzasarura igihe kigeze.
10
Nuko rero, ubwo tukibifitiye umwanya, nitugirire neza abantu bose, cyane cyane abo dusangiye ukwemera.
11
Nimwitegereze noneho izi nyuguti nini: ni jye ubwanjye ubandikira n’ukuboko kwanjye.
12
Abashaka gushimwa biratana ibikorwa by’umubiri, abo ngabo ni bo babahatira kugenywa, gusa ngo badatotezwa bahorwa umusaraba wa Kristu.
13
Nyamara n’abigenyesha, na bo ubwabo ntibakurikiza amategeko, none barashaka ko mugenywa kugira ngo birate ibyabaye mu mubiri wanyu.
14
Naho jyewe nta kindi nakwiratana kitari umusaraba wa Nyagasani wacu Yezu Kristu: ni wo iby’isi bimbambiweho, nanjye nkaba mbibambiweho.
15
Kuko nta cyo bimaze kugenywa cyangwa kutagenywa, ahubwo ukuba ikiremwa gishya.
16
Abakurikiza iri tegeko bose, bahorane amahoro n’impuhwe, bo na Israheli y’Imana.
17
Ahasigaye, ntihakagire undushya, dore ngendana mu mubiri wanjye inguma za Yezu.
18
Ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu isakare imitima yanyu, bavandimwe. Amen.
← Chapter 5
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
All chapters:
1
2
3
4
5
6