bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Habakkuk 1
Habakkuk 1
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 2 →
1
Dore ubutumwa bwashyikirijwe umuhanuzi Habakuki, mu ibonekerwa.
2
Uhoraho, nzagutabaza kugeza ryari, utanyumva, ko ngutakambira merewe nabi, ntunkize?
3
Ni kuki ungaragariza ubuhemu, waba se ushyigikiye ubushikamirwe? Nta kindi nkibona kitari ukurimbuka n’urugomo, ahantu hose hari impaka n’amahane!
4
Amategeko ntagikurikizwa, ubutabera bwarapfukiranywe, kuko umugiranabi ashikamira intungane; bityo ubutabera bw’iki gihe bukaba ibinyoma bisa.
5
Nimurebe ishyano rigwiririye amahanga maze mwumirwe; kuko icyo ngiye gukora guhera ubu, mutari bucyemere, kabone n’aho hagira ukibabwira!
6
Ngaha ngiye guhagurutsa Abakalideya, iryo hanga ritagira impuhwe, kandi ry’irinyamaboko, rizenguruke isi yose, kugira ngo ryigarurire ibihugu bitari ibyaryo.
7
Ni ihanga riteye ubwoba kandi ryihagazeho, imbaraga zaryo zituma nta we urihangara.
8
Amafarasi yabo yihuta kurusha ingwe, akarusha ibirura bya nijoro kunyaruka. Abanyamafarasi babo bariho barasimbuka, ngabo baturutse kure baguruka nka kagoma yihutira gufata icyo irya.
9
Bose icyarimwe bazanywe no kugira nabi, ngabo baraje baromboreje imbere yabo; barundanyije imfungwa zingana n’umusenyi!
10
Ni abantu badakangwa abami, bagasuzugura abategetsi; bahinyura ibigo byose bikomeye, ahubwo bakarundarunda igitaka imbere yabyo, ari cyo bazamukiraho, bakabyigarurira.
11
Baragenda nk’umuyaga w’inkubi, bakihutira kujya n’ahandi kuhayogoza; imbaraga zabo ni zo bagize imana yabo.
12
Uhoraho, kuva mu ntangiriro se si wowe Mana yanjye, Nyir’ubutagatifu wanjye kandi utazapfa bibaho? Uhoraho, washyizeho uwo mwanzi ngo aducire urubanza, uramukomeza, wowe Rutare, kugira ngo aduhane.
13
Nyamara se, ko amaso yawe azira inenge, washobora ute kwitegereza ikibi, no kwihanganira akarengane? Ni kuki ukomeza kwirengagiza amahano akorwa n’abagambanyi, ukicecekera igihe umugiranabi aconcomera umurusha ubutungane?
14
Abantu ubagenzereza nk’amafi yo mu nyanja, mbese nk’ibikururuka mu mazi bitagira umutware!
15
Abo bose umwanzi azabarobesha ururobo, abafatire mu rushundura rwe, abashyire mu mutego we. Icyo gihe azishima kandi asabagire,
16
nuko ature igitambo rwa rushundura rwe, atwikire ububani uwo mutego we, kuko ari byo akesha kurya ibitubutse kandi byiza.
17
Mbese azareka ryari gufatira amahanga mu rushundura rwe, ngo akomeze kuyatsemba nta mbabazi?
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 2 →
All chapters:
1
2
3