bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Habakkuk 2
Habakkuk 2
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 1
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 3 →
1
Jyewe rero ngiye gukomera ku izamu ryanjye, nkomeze mpagarare hejuru y’inkike; nzagenzure kugira ngo numve icyo Imana izambwira, mbese igisubizo izampa kuri aya magambo yanjye.
2
Nuko Uhoraho ansubiza, agira ati «Andika iby’iri bonekerwa, ubishyire ku tubaho, maze babashe kubisoma neza.
3
Gusa iby’iri bonekerwa bizaza mu gihe cyagenwe, ni bwo byose bizuzuzwa nta kabuza; n’aho ryatinda kandi uzaritegereze, kuko rizaza ku gihe cyaryo nta gihindutse!
4
Ni koko, azarimbuka umuntu wuzuye ubwirasi, naho intungane izabeshwaho n’ubudahemuka bwayo.»
5
Ni ukuri koko, ubukungu bukabije buvamo kurimbuka! Umuntu wikuza ntajya aguma hamwe, ahubwo umuhogo we awagura nk’ukuzimu, akamera nk’urupfu rutigera ruhaga! Akoranyiriza amahanga yose iruhande rwe, n’imiryango yose akayiyegereza!
6
Uwo muntu se, abandi ntibazamuciraho imigani, bose bakamusekera icyarimwe, bagira bati: Ariyimbire, uwigwizaho ibitari ibye, (ariko se azageza ryari?) akikungaharisha ibintu bitabarika yatseho amakoro!
7
Aho abo ubereyemo umwenda ntibagiye guhaguruka bwangu, abagukura umutima na bo bagakanguka? Nyamara ntuzabava mu nzara!
8
Nk’uko wasahuye amahanga atagira ingano, abasigaye bose b’iyo miryango bazagusahura; kuko wamennye amaraso y’abantu, ugahungabanya igihugu, umurwa n’abawutuye bose.
9
Ariyimbire ushyingura mu nzu ye ibyo yambuye, agatekereza kwarika icyari cye hejuru cyane, kugira ngo azahungireyo icyago!
10
Ibyo wiyemeje ni urukozasoni rw’umuryango wawe: igihe warimburaga amahanga atagira ingano, wikururiye ibyago wowe ubwawe.
11
Ni ukuri koko, ibuye ryubatse urukuta rizatabaza, maze rizasubizwe n’igiti cyo mu gisenge cy’inzu.
12
Ariyimbire uwubaka umugi hejuru y’amaraso, agashingira umurwa ku bugome!
13
Mbese ye, ibi ntibyaturutse kuri Uhoraho, Umugaba w’ingabo, igihe avuze ati «Ibihugu biragokera umuriro n’amahanga aravunwa n’ubusa»,
14
kuko isi yose izasakarwamo n’ubumenyi bw’Uhoraho, nk’uko amazi asendera inyanja.
15
Ariyimbire unywekesha mugenzi we, akavanga inzoga n’uburozi kugeza ko amusindisha, agashimishwa no kumureba yambaye ubusa!
16
Wihagije ibikozasoni aho kwiha ikuzo, ubu rero ni igihe cyawe cyo gusinda ukiyambika ubusa, kuko inkongoro iri mu kiganza cy’iburyo cy’Uhoraho none ikaba igiye kugucubanurirwaho, maze ikuzo ryawe rikaguhindukiramo ikimwaro!
17
Ni ukuri koko, urugomo wagiriye Libani ruzakugaruka, no kuba wararimbuye inyamaswa zayo, uzabiryozwe, bitewe n’uko wamennye amaraso y’abantu, ugahungabanya igihugu, umurwa n’abawutuye bose.
18
Rimaze iki, ishusho ribajwe n’umunyabukorikori, cyangwa iricuzwe mu muringa, rigahanura ibinyoma? Uwayakoze yashobora ate kuyiringira, kandi ari ibigirwamana bitavuga?
19
Ariyimbire ubwira ingiga y’igiti, ati «Haguruka», akabwira ibuye ritavuga, ati «Kanguka», nyamara ntibigire icyo bimusubiza! Yego na none, bisize zahabu na feza, ariko nta mwuka ubirimo!
20
Nyamara Uhoraho ari mu Ngoro ye ntagatifu: isi yose niceceke imbere ye!
← Chapter 1
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 3 →
All chapters:
1
2
3