bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Judges 14
Judges 14
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 13
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 15 →
1
Umunsi umwe, Samusoni aramanuka ajya i Timuna, abenguka umukobwa wo mu Bafilisiti.
2
Nuko atashye, abibwira se na nyina, ati «I Timuna, nahabengutse umukobwa wo mu Bafilisiti. None nimujye kumunsabira, ambere umugore.»
3
Ababyeyi be baramusubiza bati «Wabuze umugore mu bakobwa ba bene wanyu no mu muryango wacu, kugira ngo ube wajya gushaka umugore muri ziriya ntagenywe z’Abafilisiti?» Ariko Samusoni asubiza se, ati «Umunsabire, kuko ari we wanguye ku mutima.»
4
Ubwo ababyeyi be ntibari bazi ko ibyo byaturutse kuri Uhoraho, kuko yashakaga uburyo bwo kwiyenza ku Bafilisiti bari barigaruriye Israheli muri icyo gihe.
5
Samusoni aramanuka ajya i Timuna. Ageze ku mizabibu y’i Timuna, ahura n’icyana cy’intare kiza kimutontomera.
6
Umwuka w’Uhoraho umwinjiramo; ako kanya Samusoni utari ufite intwaro mu ntoki, ashwanyuza ya ntare, ayitanyuramo ibisate bibiri nk’uko batanyura umwana w’ihene, ariko ntiyabwira ababyeyi be ibyo yakoze.
7
Hanyuma amanuka ajya i Timuna, aganira n’uwo mukobwa maze yumva aranyuzwe.
8
Nyuma y’iminsi mike, Samusoni asubira i Timuna, agiye kuzana umugore we. Ageze mu nzira, abanza kunyura ha handi, ngo arebe intumbi ya ya ntare: asanga mu gikanka cyayo harimo irumbo ry’inzuki n’ubuki.
9
Ahakuramo ubuki mu kiganza, agenda aburya inzira yose. Ageze iwabo ahaho ababyeyi be na bo bararya, ariko ntiyababwira ko ubwo buki yabuhakuye mu gikanka cya ya ntare.
10
Hanyuma se aramanuka ajya iw’umukazana we, nuko Samusoni ahakorera ibirori by’ubukwe nk’uko abasore bose babigenzaga.
11
Abafilisiti bakimara kumubona, bitoranyamo abasore mirongo itatu bo kugumana na we.
12
Samusoni arababwira ati «Ngiye kubaha igisakuzo. Nimuramuka mucyishe muri iyi minsi irindwi y’ubukwe, mukabona icyo gisobanura, nzabaha amakanzu mirongo itatu n’imyambaro mirongo itatu yo guhinduranya.
13
Ariko nimuramuka mutacyishe, ni mwebwe muzampa amakanzu mirongo itatu n’imyambaro mirongo itatu yo guhinduranya.» Nuko baramusubiza bati «Tubwire igisakuzo cyawe, turakumva.»
14
Samusoni araterura ati «Mu kiryana havuyemo ikiribwa, naho mu kinyamakare havamo ikiryohereye.» Mu minsi itatu yose, abo basore bari batarashobora kubona igisobanuro cy’icyo gisakuzo.
15
Nuko ku munsi wa kane babwira muka Samusoni, bati «Shukashuka umugabo wawe kugira ngo adusobanurire iki gisakuzo; niba wanze turagutwika hamwe n’inzu ya so. Mwaba se mwaradutumiriye kutwambura?»
16
Muka Samusoni ajya kumuganyira, agira ati «Uranyanga gusa nta kindi; nta bwo unkunda. Cya gisakuzo wasakuje abasore bo mu muryango wanjye, nta bwo wambwiye icyo gisobanura.» Samusoni aramusubiza ati «Nta n’ubwo nigeze ngisobanurira ababyeyi banjye, none ni wowe nagisobanurira!»
17
Umugore we akomeza kumuganyira mu minsi irindwi yose ibirori by’ubukwe byamaze. Ku munsi wa karindwi, Samusoni amusobanurira cya gisakuzo, kuko yari amaze kumurembya; maze umugore ajya kubwira ba basore bo mu muryango we icyo cya gisakuzo gisobanura.
18
Nuko ku munsi wa karindwi, mbere yuko izuba rirenga, abatuye umugi babwira Samusoni, bati «Ni iki cyaryohera kuruta ubuki, ni iki kandi cyagira amakare kuruta intare?» Samusoni arabasubiza ati «Iyo mutajya guhingisha inyana yanjye, ntimwari gushobora kwica igisakuzo cyanjye.»
19
Nuko umwuka w’Uhoraho winjira muri Samusoni, aramanuka ajya i Ashikeloni yica abantu mirongo itatu mu baturage b’aho, abacuza imyambaro maze ayiha abari basobanuye cya gisakuzo. Uko yakarakaye yisubirira kwa se.
20
Naho umugore we, bamushyingira umuhungu w’incuti ya Samusoni, wari waramuherekeje aguma iruhande rwe muri iyo minsi yose y’ibirori.
← Chapter 13
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 15 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21