bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Judges 18
Judges 18
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 17
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 19 →
1
Muri iyo minsi, nta mwami wariho muri Israheli. Hagati aho, umuryango wa Dani washakaga igihugu waturamo, kuko kugeza icyo gihe bo nta cyo bagiraga, mu miryango yose ya Israheli.
2
Abadani bafata abantu batanu b’intwari mu muryango wabo, babohereza mu karere ka Soreya na Eshitayoli kugira ngo bitegereze igihugu kandi bakimenye neza. Barababwira bati «Nimugende mumenye neza icyo gihugu.» Abo bantu batanu bagera mu karere k’imisozi miremire y’i Efurayimu, bahingukira ku rugo rwa Mika, baraharara.
3
Nuko igihe bari bugufi y’urugo rwa Mika, bamenya ijwi ry’uwo musore w’Umulevi. Ngo bamugere iruhande, baramubaza bati «Ni nde wakuzanye hano? Urahakora iki? Ni iki cyatumye uhaguma?»
4
Arabasubiza ati «Mika yankoreye ibintu byinshi: yananshyizeho ngo mubere umuherezabitambo.»
5
Baramubwira bati «Nuko rero, baza Imana kugira ngo tumenye niba uru rugendo rwacu ruzaba ruhire.»
6
Umuherezabitambo arabasubiza ati «Nimugende amahoro! Urugendo murimo rushyigikiwe n’Uhoraho!»
7
Ba bantu batanu baragenda, bagera i Layishi. Basanga abaturage b’aho bibereye mu mutekano nk’Abasidoni, bari batuje kandi bizerana. Byongeye kandi, nta mwami n’umwe wateraga icyo gihugu, nta n’uwajyagayo kugira ngo abategeke. Abaturage b’i Layishi bari kure y’Abasidoni, ntawabategekaga.
8
Ba bantu batanu baragaruka, basanga abavandimwe babo i Soreya n’i Eshitayoli, maze abavandimwe babo barababaza bati «Murabitekerezaho iki?»
9
Barabasubiza bati «Duhaguruke! Tuzamuke tubatere, kuko igihugu twakibonye kandi kikaba ari cyiza cyane. Ariko kandi, dore mwibereye aho nta cyo mukora! Uwo mwete muke wanyu ntubabuze kugenda ngo mwinjire muri icyo gihugu kandi ngo mucyigarurire.
10
Nimukinjiramo, muzahasanga abantu bizerana. Igihugu kiragutse kandi Imana yakibeguriye. Ni ahantu hatabuze ikintu na kimwe mu byiza byo ku isi.»
11
Nuko Abadani bagera ku bantu magana atandatu biteguye intambara, barahaguruka bava i Soreya n’i Eshitayoli.
12
Barazamuka baca ingando i Kiriyati‐Yeyarimu, muri Yuda. Ni yo mpamvu aho hantu hitwa Ingando ya Mahanedani kugeza na n’ubu. Ni ahagana mu burengerazuba bwa Kiriyati‐Yeyarimu.
13
Bavuye aho ngaho, banyura mu karere k’imisozi miremire y’i Efurayimu, maze bahingukira ku rugo rwa Mika.
14
Ba bantu batanu bari baragiye gutata igihugu cya Layishi bafata ijambo, babwira abavandimwe babo, bati «Ese muzi ko muri uru rugo, harimo uruhago rw’amabuye y’ubufindo n’udushushanyo tweguriwe Imana, hakaba n’ikindi kigirwamana n’ishusho ry’icyuma gishongeshejwe? None rero, mumenye hakiri kare icyo muri bukore.»
15
Nuko ba bantu batanu baca ku ruhande, binjira mu nzu ya wa musore w’Umulevi wari mu rugo rwa Mika, bamubaza amakuru ye,
16
naho ba bantu magana atandatu bo mu muryango wa Dani bari bahagaze ku marembo, bose bitwaje intwaro z’intambara.
17
Nuko ba bantu batanu bari baragiye gutata igihugu bazamuka mu nzu yo hejuru, barinjira maze bafata rya shusho ry’ikigirwamana, uruhago rw’amabuye y’ubufindo, udushushanyo tweguriwe Imana n’ishusho ry’icyuma cyashongeshejwe. Naho umuherezabitambo, yari ahagaze ku marembo hamwe na ba bantu magana atandatu bitwaje intwaro z’intambara.
18
Abari binjiye mu rugo kwa Mika bari basahuye rya shusho ry’ikigirwamana, uruhago rw’amabuye y’ubufindo, udushushanyo tweguriwe Imana n’ishusho ry’icyuma gishongeshejwe. Umuherezabitambo ni ko kubabaza, ati «Murakora iki aho ngaho?»
19
Baramusubiza bati «Ceceka, kandi ushyire urushyi ku munwa wawe, maze udukurikire, utubere umubyeyi n’umuherezabitambo. Kuri wowe ibyaba byiza ni ibihe: ari ukuba umuherezabitambo w’urugo rw’umuntu umwe, cyangwa uw’umuryango wose wa Israheli?»
20
Umuherezabitambo arabyishimira, aherako afata uruhago rw’amabuye y’ubufindo, udushushanyo tweguriwe Imana na rya shusho ry’ikigirwamana, maze ajyana n’iyo mbaga imushagaye.
21
Abadani barahindukira, babanza abana, amatungo n’imitwaro imbere, maze baragenda.
22
Bamaze kugera kure yo kwa Mika, ni bwo abaturage bari batuye mu ngo zegeranye n’urwo kwa Mika bakoraniye hamwe maze barabakurikira.
23
Uko basakuzaga inyuma y’Abadani, na bo barahindukiraga bakabaza Mika, bati «Ni iki cyatumye ukoranya aba bantu?»
24
Akabasubiza ati «Mwanyaze umuherezabitambo n’imana nari narikoreshereje, maze murigendera. Icyo nasigaranye se ni iki? None mutinyutse kumbaza ngo ’Mbaye iki?’»
25
Abadani baramubwira bati «Ntitwongere kukumva! Cyangwa se abanyamujinya muri twe baguhitane, maze upfe n’abo mu rugo rwawe bose.»
26
Abadani bikomereza inzira yabo, naho Mika abonye ko bamurusha imbaraga, arahindukira yisubirira iwe.
27
Abadani rero bamaze kunyaga ibyo kwa Mika n’umuherezabitambo we, bagera i Layishi muri ba baturage b’aho bari batuje kandi bizeranaga, maze babatsembesha inkota; naho umugi barawutwika.
28
Ntihaboneka umuntu ushobora kuwurengera, kuko wari kure ya Sidoni kandi ntugire n’uwutegeka. Uwo mugi uri mu kibaya gihereranye na Betirehobu. Nuko bahiyubakira undi mugi, barahatura.
29
Uwo mugi bawitirira Dani, izina rya sekuruza wabo, wabyawe na Israheli, ariko mbere uwo mugi witwaga Layishi.
30
Nuko Abadani bashinga rya shusho ry’ikigirwamana; Yehonatani mwene Gerishomu, umwuzukuru wa Musa, aba umuherezabitambo w’umuryango wa Dani. Abahungu ba Yehonatani bakomeza uwo murimo kugeza igihe abaturage b’igihugu bajyanywe bunyago.
31
Nuko bahashinga iryo shusho ry’ikigirwamana Mika yari yarakoresheje, kirahaba kugeza igihe cyose Ingoro y’Imana yamaze i Silo.
← Chapter 17
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 19 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21