bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Romans 12
Romans 12
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 11
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 13 →
1
Bavandimwe rero, mbinginze ku bw’impuhwe z’Imana: nimuture imibiri yanyu, ibe igitambo nyabuzima, gitagatifu kandi kinyuze Imana; ngiryo iyobokamana ryabava ku mutima.
2
Kandi ntimukigane ibi bihe turimo, ahubwo nimuhinduke, mwivugururemo ibitekerezo, kugira ngo muzajye mumenya neza ugushaka kw’Imana, ikiri cyiza, icyashimisha n’ikiboneye.
3
Ku bw’ingabire nahawe, reka ngire icyo mbwira buri wese muri mwe: ntimukirebe ibisumbye uko mugomba kwireba, ahubwo muzirikane ibifasha kwiyoroshya, buri wese mu rugero rw’ukwemera Imana yamugeneye.
4
Mbese nk’uko mu mubiri umwe tugira ingingo nyinshi kandi ingingo zose ntizikore umurimo umwe,
5
bityo turi benshi, ariko tugize umubiri umwe muri Kristu, buri wese ku buryo bwe akabera abandi urugingo.
6
Dufite ingabire zinyuranye bikurikije ineza twagiriwe. Uwahawe ingabire y’ubuhanuzi, ajye ahanura akurikije ukwemera;
7
uwahawe ingabire yo kwita ku bandi, abiteho; uwahawe kwigisha, niyigishe;
8
uwahawe gutera abandi inkunga, nayibatere. Utanga, atange nta kindi akurikiranye; uyobora, ayoborane umwete; utabara abatishoboye, nabafashe anezerewe.
9
Urukundo rwanyu ruzire uburyarya. Ikibi kibashishe mugihunge, naho icyiza mukihambireho.
10
Mukundane urukundo rwa kivandimwe, mushyire imbere icyahesha buri wese icyubahiro.
11
Muragire umwete ntimukabe abanebwe, nimushishikare, mube abagaragu ba Nyagasani.
12
Mwishimire amizero mufite, mwiyumanganye mu magorwa, ntimugahweme gusenga.
13
Musangire n’abatagatifujwe bakennye, muharanire gufata neza abashyitsi.
14
Musabire umugisha ababatoteza, mubasabire umugisha aho kubavuma.
15
Mwishimane n’abishimye, murirane n’abarira.
16
Muhuze imitima; ntimukararikire ibibasumbye, ahubwo mwimenyereze ibiciye bugufi. «Ntimukishime ubwenge bwanyu.»
17
Ntihakagire uwo mwitura inabi; «mwihatire kugaragariza abantu bose ibyiza mukora.»
18
Bishobotse, mu rugero byabaturukaho mwebwe, mubane mu mahoro n’abantu bose.
19
Ntimukihorere ubwanyu, nkoramutima zanjye, ahubwo muhe akanya uburakari bw’Imana nk’uko byanditswe ngo «Kumara inzigo ni ibyanjye, ni jye uzatanga inyiturano», uwo ari Nyagasani ubivuga.
20
Ahubwo rero «niba umwanzi wawe ashonje, muhe icyo kurya; niba afite inyota, muhe icyo kunywa. Kuko nugenza utyo, uzaba umurahuriye ku mutwe amakara agurumana.»
21
Ntukareke inabi ikuganza, ahubwo inabi uyiganjishe ineza.
← Chapter 11
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 13 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16