bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Romans 13
Romans 13
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 14 →
1
Umuntu wese yumvire ubutegetsi bumusumbye, kuko nta butegetsi budaturuka ku Mana kandi n’uburiho bukaba bwarashinzwe n’Imana.
2
Bityo urwanya ubutegetsi aba arwanya icyo Imana yagennye, kandi ababurwanya baba bikururira urubanza.
3
Kuko ugira neza si we utinya abatware, ahubwo ni ugira nabi. Mbese urashaka kudatinya ubutegetsi? Kora icyiza, na bwo buzagushima.
4
Kuko Imana ibukoresha ngo ugere ku cyiza. Ariko niba ukoze ikibi, utinye; nta bwo bwitwaza inkota ku busa. Kuko Imana ikoresha ubutegetsi ngo ibuhanishe ugira nabi.
5
Ni yo mpamvu ari ngombwa kuyoboka ubutegetsi, bidatewe no gutinya umujinya wabwo gusa, ahubwo ubibwirijwe n’umutimanama.
6
Ni na yo mpamvu burya mutanga imisoro: abayakirana ubwitonzi, baba bakorera Imana.
7
Mujye muha buri muntu ikiri icye: uwo mugomba umusoro, mumuhe umusoro; uwo mugomba ihazabu, muyimuhe; ugomba gutinywa, mumutinye; ugomba kubahwa, mumwubahe.
8
Ntihakagire uwo mubamo umwenda, atari uwo gukundana. Kuko ukunda undi, aba yujuje amategeko.
9
Kuko kuvuga ngo «Ntuzasambane, ntuzice, ntuzibe, ntuzararikire ikibi.» ». kimwe n’andi mategeko, yose akubiye muri iri jambo ngo «Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe
10
Ukunda ntiyagirira mugenzi we inabi. Urukundo rero ni rwo rubumbye amategeko.
11
Cyane cyane mumenye ko aya magingo turimo, ari igihe cyo gushiguka mu bitotsi, kuko ukurokorwa kuturi hafi ubu ngubu kurusha igihe twakiriye ukwemera.
12
Ijoro rirakuze, umunsi ugiye gucya. Nitwiyake rero ibikorwa by’umwijima maze twambare intwaro z’urumuri.
13
Tugendane umurava nk’abagenda ku mugaragaro amanywa ava, nta busambo, nta businzi, nta busambanyi, nta biterasoni, nta ntonganya, nta shyari.
14
Ahubwo nimwiyambike Nyagasani Yezu Kristu kandi ntimukishinge umubiri ngo mukore ibyo wifuza.
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 14 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16