bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
1 Corinthians 13
1 Corinthians 13
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 14 →
1
Nubwo navuga indimi z'abantu n'iz'abamarayika ariko singire urukundo, naba meze nk'ingoma inihira cyangwa inzogera irangīra.
2
Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya amabanga yose no gusobanukirwa ibintu byose, ndetse nkagira ukwizera guhagije kwatuma ntegeka imisozi ngo ive aho iri ariko singire urukundo, nta cyo naba ndi cyo.
3
Nubwo natanga ibyo ntunze byose ngo bihabwe abakene, ndetse nanjye ubwanjye nkitanga ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira.
4
Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, ntirwirarira kandi ntirwihimbaza.
5
Urukundo ntirukoza isoni, ntirwikanyiza, ntirwivumbura, ntirugira inzika,
6
ntirwishimira ibibi abandi bakora, ahubwo rwishimira ukuri.
7
Urukundo rwihanganira byose, muri byose rukemera Imana, rukiringira kandi rukiyumanganya.
8
Urukundo ruzahoraho. Impano yo guhanura izakurwaho, iyo kuvuga indimi zindi izarangira, iy'ubumenyi izakurwaho.
9
Koko rero ubumenyi bwacu ni igicagate, n'uguhanura kwacu ni igicagate.
10
Ariko nihaza ibyuzuye, ibicagase bizakurwaho.
11
Nkiri umwana navugaga nk'umwana, ngatekereza nk'umwana nkibwira nk'umwana. Ariko aho mariye gukura iby'ubwana ndabireka.
12
Ibyo tureba ubu bimeze nk'ibiboneka mu ndorerwamo itabona neza, ariko icyo gihe tuzarebana duhanganye. Ubu ibyo nzi ni igicagate, ariko icyo gihe nzaba mbizi byimazeyo nk'uko Imana inzi.
13
Ubu rero hagumyeho ibi uko ari bitatu: ukwemera Kristo, ukwiringira n'urukundo, ariko ikibiruta byose ni urukundo.
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 14 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16