bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
1 Corinthians 8
1 Corinthians 8
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 7
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 9 →
1
Ibyerekeye inyama zaterekerejwe ibigirwamana, tuzi ko twese “tujijutse” (nk'uko muvuga). Nyamara kujijuka gutera kwikuza, naho urukundo rurubaka.
2
Uwibwira ko hari icyo ajijutseho, aba atarakimenya uko bikwiye.
3
Nyamara umuntu ukunda Imana amenywa na yo.
4
None se biremewe kurya inyama zaterekerejwe ibigirwamana? Tuzi yuko ku isi ibigirwamana byose ari ubusa, kandi yuko Imana ari imwe rukumbi.
5
Nubwo hariho ibyo bita imana ku isi cyangwa mu ijuru – kandi koko hariho ibyitwa “imana” byinshi n'ibyitwa “abatware” byinshi -
6
nyamara twebwe dufite Imana imwe rukumbi ari yo Mubyeyi ibintu byose bikomokaho, akaba ari na yo twaremewe. Dufite kandi Umutware umwe gusa Yezu Kristo watumye ibintu byose bibaho, ari na we dukesha ubuzima.
7
Ariko ibyo ngibyo abantu bose ntibabisobanukiwe. Hariho abantu bamwe basanganywe akamenyero ko gusenga ibigirwamana, ku buryo iyo bariye inyama bibwira ko zaterekerejwe ikigirwamana, maze kubera intege nke zabo bakumva umutima ubarega ko bahumanye.
8
Ibyokurya si byo byatugeza ku Mana. Iyo tutariye ibyokurya ibi n'ibi nta cyo duhomba, n'iyo tubiriye nta cyo twunguka.
9
Nyamara mwirinde, kugira ngo ubwo burenganzira bwanyu butagusha mu cyaha abanyantegenke.
10
Koko se umuntu w'umunyantegenke akubonye wowe “ujijutse” urīra mu ngoro y'ikigirwamana, ntibyamutera kurya inyama zaterekerejwe kandi umutima we utabimwemerera?
11
Nuko rero uwo muvandimwe w'umunyantegenke Kristo yapfiriye azaba azize “kujijuka” kwawe.
12
Nimucumura mutyo ku bavandimwe banyu, mukanakomeretsa imitima yabo isanzwe idakomeye, muzaba mucumuye no kuri Kristo.
13
Kubera iyo mpamvu rero, niba hari ibyokurya byagusha umuvandimwe wanjye mu cyaha, sinzarya inyama bibaho kugira ngo ntamugusha.
← Chapter 7
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 9 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16