bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
2 Corinthians 13
2 Corinthians 13
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
1
Ubu ni ubwa gatatu ngiye kuzaza iwanyu kubasura. Ibyanditswe biravuga ngo: “Ikirego cyose ntigishobora kwemerwa keretse gihamijwe n'abagabo babiri cyangwa barenzeho.”
2
Ubwo nazaga kubasura ubwa kabiri narababuriye, n'ubu tutari kumwe ndaburira ba bandi bacumuye mbere kimwe n'abandi bose, ningaruka nta n'umwe nzababarira.
3
Ibyo bizababera icyemezo mushaka ko ari Kristo umvugisha. Ku bibareba Kristo si umunyantegenke, ahubwo agira ububasha muri mwe.
4
Koko rero yabambwe ku musaraba afite intege nke, ariko ubu ariho kubera ububasha bw'Imana. Natwe ni uko dusangiye na we izo ntege nke, nyamara kubera ububasha bw'Imana tuzabanaho na we tubakorere.
5
Nimwigerageze ubwanyu, mwisuzume murebe niba koko mugikomeye ku uwo twemera. Mbese ntimwasobanukiwe ko Kristo ari muri mwe koko? Ni ko biri keretse niba mwarasuzumwe mugatsindwa.
6
Ndiringira ko muzamenya ko twebweho tutatsinzwe n'isuzumwa.
7
Tujya dusaba Imana kugira ngo mwe kugira ikibi mukora. Ntitubasabira dutyo kugira ngo twe tuboneke ko twatsinze, ahubwo ni ukugira ngo mwebwe mukore ibyiza mutsinde nubwo twe twaba nk'abatsinzwe.
8
Nta cyo tubasha gukora cyabangamira ukuri kw'Imana, ahubwo turagushyigikira.
9
Koko rero twishimira ibihe tugiramo intege nke mwe mugakomera. Ni yo mpamvu duhora tubasabira kugira ngo mube indakemwa.
10
Dore ikinteye kubandikira ibyo byose kandi tutari kumwe, ni ukugira ngo ubwo nzaba ndi iwanyu ntazagomba kubahana bikomeye, nkoresheje ubushobozi Nyagasani yampaye bwo kubaka ubugingo bwanyu simbusenye.
11
Ahasigaye bavandimwe, murabeho. Mube indakemwa, muterane inkunga muhuze imitima, mube amahoro. Bityo Imana yo sōko y'amahoro n'urukundo izabana namwe.
12
Muramukanye muhoberana ku buryo buzira amakemwa. Intore z'Imana z'ino zose zirabatashya.
13
Ubuntu Umwami wacu Yezu Kristo abagirira, n'urukundo rw'Imana n'ubusābane mukesha Mwuka Muziranenge, bihorane namwe mwese.
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13