bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
2 Corinthians 2
2 Corinthians 2
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 1
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 3 →
1
Koko niyemeje kutagaruka iwanyu kugira ngo ntongera kubatera agahinda.
2
None se ndamutse mbateye agahinda, jye ni ba nde bantera ibyishimo? Ese si mwebwe kandi ari mwe nateye agahinda?
3
Burya icyatumye mbandikira kwari ukugira ngo ningera iwanyu, ndaterwa agahinda n'abantu bagombaga kunshimisha. Mpamya ko igihe jye nishimye, namwe mwese muba mwishimye.
4
Koko nabandikiye ndi mu makuba menshi kandi mfite umutima uhagaze, ndetse mbogoza amarira menshi atari ukugira ngo mbatere agahinda, ahubwo ari ukugira ngo mbereke ukuntu mbakunda cyane.
5
Niba hariho umuntu wagize uwo atera agahinda, si jye yagateye ahubwo ni mwe mwese – cyangwa se ntakabije ni bamwe muri mwe.
6
Igihano abenshi muri mwe bahanishije uwo muntu kirahagije.
7
Ndetse ahasigaye mugomba kubabarira uwo muntu, mukamuhumuriza kugira ngo aticwa n'agahinda gakabije.
8
Ndabinginze rero mumwereke ko mumukunda.
9
Burya icyatumye mbandikira kwari ukugira ngo mbasuzume, ndebe ko mwumvira muri byose.
10
Iyo mubabariye umuntu, nanjye mba mubabariye. Koko kandi niba jye naragize icyo mubabarira – habaye impamvu ituma mubabarira – mba narabikoze ku bwanyu, Kristo ni we ntanze ho umugabo.
11
Bityo tuba tudahaye Satani urwaho rwo kutugusha mu mutego: erega ntituyobewe imigambi ye!
12
Igihe nageraga i Tirowa njyanywe no kwamamaza Ubutumwa bwiza bwa Kristo, nasanze Nyagasani yaranyugururiye amarembo.
13
Icyakora nahagaritswe umutima cyane no gusanga umuvandimwe wanjye Tito adahari, ni ko kubasezeraho njya muri Masedoniya.
14
Ariko Imana ishimwe yo iturangaza imbere, turi mu myiyereko y'ugutabaruka kwa Kristo. Ni yo ituma tugaragaza ibya Kristo ahantu hose, kugira ngo impumuro nziza yo kumumenya ikwire.
15
Koko rero turi nk'imibavu ihumura neza Kristo atura Imana, impumuro yayo ikagera ku bantu bakizwa no ku bahabye.
16
Ku bahabye ni impumuro y'urupfu ibibutsa ko bazapfa, ku bakizwa ni impumuro y'ubugingo ibibutsa ko bazabaho. Ese ubwo ni nde washobora gukora uwo murimo?
17
Twebwe ntitumeze nk'abantu benshi bafata Ijambo ry'Imana nk'igicuruzwa mu isoko. Ahubwo turivuga tutaryarya dutumwe n'Imana, turi imbere yayo muri Kristo.
← Chapter 1
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 3 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13