bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
2 Kings 22
2 Kings 22
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 21
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 23 →
1
Yosiya yabaye umwami afite imyaka umunani, amara imyaka mirongo itatu n'umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yedida umukobwa wa Adaya w'i Bosikati.
2
Yosiya yakoze ibinogeye Uhoraho, yitwara neza nka sekuruza Umwami Dawidi nta guteshuka.
3
Mu mwaka wa cumi n'umunani Yosiya ari ku ngoma, yohereje mu Ngoro y'Uhoraho umunyamabanga we Shafani mwene Asaliya, akaba n'umwuzukuru wa Meshulamu
4
ati: “Genda ushake Umutambyi mukuru Hilikiya, maze umubwire abarure amafaranga yose abantu batanze yo gusana Ingoro y'Uhoraho, n'ayo abarinzi b'amarembo bakiriye.
5
Ayo mafaranga bayashyikirize abashinzwe imirimo yo gusana Ingoro y'Uhoraho, kugira ngo babashe
6
guhemba ababaji n'abubatsi n'abandi bakozi, kandi kugira ngo bagure ibiti n'amabuye bikenewe mu gusana.
7
Ntabwo ari ngombwa kugenzurwa ku mikorereshereze y'ayo mafaranga, kuko ari abizerwa.”
8
Bageze kwa Hilikiya Umutambyi mukuru, amenyesha umunyamabanga Shafani ko yatahuye igitabo cy'Amategeko mu Ngoro y'Uhoraho, maze arakimushyikiriza. Shafani aragisoma
9
maze asubira ibwami, atekerereza umwami uko byagenze ati: “Abatambyi bafunguye amasanduku yose basanze mu Ngoro y'Uhoraho, amafaranga bayashyikiriza abashinzwe imirimo yo gusana Ingoro.”
10
Nuko umunyamabanga Shafani abwira umwami ati: “Umutambyi Hilikiya yanshyikirije iki gitabo.” Nuko Shafani ahita agisomera umwami.
11
Umwami yumvise ibyanditswe muri icyo gitabo cy'Amategeko ashishimura imyambaro ye.
12
Nuko ategeka umutambyi Hilikiya na Ahikamu mwene Shafani, na Akibori mwene Mikaya n'umunyamabanga Shafani, na Asaya umugaragu w'umwami
13
ati: “Nimugende mugishe inama Uhoraho ku bwanjye no ku bw'Abayuda bose, ku byerekeye ibyanditswe muri iki gitabo kimaze gutahurwa. Koko rero Uhoraho adufitiye uburakari bukomeye atuziza ko ba sogokuruza batumviye iki gitabo, ntibasohoza ibitureba byose byanditswemo.”
14
Nuko umutambyi Hilikiya na Ahikamu na Akibori, na Shafani na Asaya bajya ku muhanuzikazi Hulida wari utuye ahitwaga “Umudugudu mushya” wa Yeruzalemu. Umugabo we Shalumu mwene Tikuva akaba n'umwuzukuru wa Harehasi, ni we wari ushinzwe imyambaro yo mu Ngoro y'Uhoraho. Izo ntumwa zisobanurira umuhanuzikazi ikizigenza.
15
Umuhanuzikazi arabasubiza ati:
16
“Uhoraho Imana ya Isiraheli aravuze ngo: ‘Ngiye guteza Yeruzalemu n'abayituye ibyago bikomeye nkurikije ibyanditswe mu gitabo umwami w'u Buyuda yasomye.
17
Ni ukubera ko abaturage banyimūye bosereza imibavu izindi mana, ku buryo ibikorwa byabo byose byandakaje. Ni yo mpamvu uburakari bwanjye bwagurumaniye uyu murwa ntibucururuke.
18
Naho uwo mwami w'u Buyuda wabatumye kungisha inama, jyewe Uhoraho Imana y'Abisiraheli, mugende mumubwire muti:: Wumvise amagambo y'icyo gitabo,
19
icyo nateganyirije uyu murwa n'abawutuye, ko nzawuhindura amatongo ukaba ruvumwa. Nyamara wicishije bugufi imbere yanjye urihana, washishimuye imyambaro yawe kandi usuka amarira imbere yanjye. Jyewe rero Uhoraho, ndakumenyesha ko nakumvise:
20
nzaguha kwisazira neza ushyingurwe amahoro, utarebye amahano ngiye kugusha kuri uyu murwa.’ ” Izo ntumwa zigeza ayo magambo ku mwami.
← Chapter 21
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 23 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25