bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
2 Kings 24
2 Kings 24
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 23
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 25 →
1
Yoyakimu ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yigaruriye u Buyuda, maze Yoyakimu amuhakwaho. Icyakora nyuma y'imyaka itatu yarivumbagatanyije aramugomera.
2
Nuko Uhoraho ateza Yoyakimu udutsiko tw'Abanyababiloniya n'Abanyasiriya, n'Abamowabu n'Abamoni, batsemba u Buyuda nk'uko Uhoraho yari yabivuze abinyujije ku bagaragu be b'abahanuzi.
3
Uhoraho aba ari we uteza u Buyuda icyo cyago, kugira ngo abavane imbere ye kubera ibyaha byose byakozwe na Manase.
4
Manase uwo yari yaricishije inzirakarengane nyinshi, yuzuza Yeruzalemu amaraso yazo ku buryo Uhoraho yanze kumugirira imbabazi.
5
Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Yoyakimu, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda.”
6
Yoyakimu yisazira amahoro, umuhungu we Yoyakini amusimbura ku ngoma.
7
Naho umwami wa Misiri ntiyongeye kuva mu gihugu cye, kuko umwami wa Babiloniya na we yari amaze kwigarurira ibihugu, kuva ku kagezi ko ku mupaka wa Misiri kugera ku ruzi rwa Efurati.
8
Yoyakini yabaye umwami afite imyaka cumi n'umunani, amara amezi atatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Nehushita umukobwa wa Elinatani w'i Yeruzalemu.
9
Yoyakini yakoze ibitanogeye Uhoraho nka se.
10
Muri icyo gihe ingabo za Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, zitera Yeruzalemu zirayigota.
11
Nebukadinezari ubwe agera i Yeruzalemu ingabo ze zikihagose.
12
Yoyakini umwami w'u Buyuda yishyira mu maboko y'umwami wa Babiloniya, we na nyina n'abakuru b'ingabo, n'ibyegera bye n'izindi nkoramutima ze. Nebukadinezari ahita abagira imfungwa. Hari mu mwaka wa munani ari ku ngoma.
13
Nk'uko Uhoraho yari yarabivuze, Nebukadinezari asahura ibintu by'agaciro byose mu Ngoro y'Uhoraho n'ibyo mu ngoro y'umwami. Amenagura ibikoresho byose by'izahabu, Salomo umwami wa Isiraheli yari yarakoreshereje Ingoro.
14
Nebukadinezari ajyana abaturage ibihumbi icumi b'i Yeruzalemu ho iminyago, bagizwe n'ibyegera byose n'abagaba b'ingabo bose. Ajyana n'abanyamyuga n'abanyabukorikori, hasigara gusa abaturage b'abakene nyakujya.
15
Ajyana Yoyakini ho umunyago i Babiloni hamwe n'umugabekazi, n'abagore be n'inkoramutima ze, n'abakuru b'imiryango y'Abayuda.
16
Nuko ajyana i Babiloni abantu bose b'intwari bagera ku bihumbi birindwi, kimwe n'abanyamyuga n'abanyabukorikori bagera ku gihumbi. Abo bose bari abanyambaraga bashobora kujya ku rugamba.
17
Nebukadinezari yimika Mataniya se wabo wa Yoyakini amugira umwami, maze izina rye ararihindura amwita Sedekiya.
18
Sedekiya yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n'umwe, amara imyaka cumi n'umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Hamutali umukobwa wa Yeremiya w'i Libuna.
19
Sedekiya yakoze ibibi byose bitanogeye Uhoraho, kimwe n'ibyo Yoyakimu yakoze.
20
Kubera uburakari Uhoraho ni we ubwe wateje akaga Yeruzalemu kimwe n'u Buyuda bwose, kugeza aho amenesheje abaturage babwo bamuva imbere.
← Chapter 23
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 25 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25