bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
2 Samuel 4
2 Samuel 4
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 5 →
1
Ishibosheti mwene Sawuli yumvise ko Abuneri yapfiriye i Heburoni, acika intege n'Abisiraheli bose bahagarika umutima.
2
Mu batware b'ingabo za Ishibosheti harimo abavandimwe babiri, umwe yitwaga Bāna undi akitwa Rekabu. Bari bene Rimoni w'i Bēroti w'Umubenyamini. Bēroti yabaye umujyi w'Ababenyamini,
3
kuva igihe abaturage bayo bahungiraga i Gitayimu bakahatura kugeza n'ubu.
4
Yonatani mwene Sawuli yari afite umuhungu witwaga Mefibosheti. Igihe umuntu yavaga i Yizerēli akabika Sawuli na Yonatani, uwareraga Mefibosheti aramuterura kugira ngo amuhungane, kubera ko yihutaga umwana aramucika yikubita hasi, bimuviramo kumugara amaguru yombi. Icyo gihe Mefibosheti yari amaze imyaka itanu avutse.
5
Bāna na Rekabu bene Rimoni w'i Bēroti bajya kwa Ishibosheti, bagerayo ku manywa y'ihangu igihe yari aryamye aruhutse.
6
Abo bavandimwe bagezeyo, binjira mu nzu nk'abagiye gushaka ingano. Basanga Ishibosheti mu cyumba cye cy'uburiri aho yari aryamye, bamusogota mu nda baramwica, bamuca igihanga bagihungana ijoro ryose, banyuze mu kibaya cya Yorodani.
8
Bagishyīra Dawidi i Heburoni baramubwira bati: “Nyagasani, dore igihanga cy'umwanzi wawe Ishibosheti mwene Sawuli, washakaga kukwica. Uyu munsi Uhoraho yaguhoreye kuri Sawuli n'urubyaro rwe.”
9
Dawidi arababwira ati: “Ndahiye Uhoraho wankijije mu makuba yose,
10
ko ubwo Sawuli yapfaga uwaje kumumbikira yibwiraga ko anzaniye inkuru nziza. Nyamara naramufashe mwicira i Sikulagi, ibyo ni byo byabaye ibihembo by'inkuru ye.
11
None se nk'abagizi ba nabi biciye umuntu w'intungane mu nzu ye bakamutsinda ku buriri bwe, nabura nte kubahora amaraso ye ngo mbakure ku isi?”
12
Dawidi ategeka ingabo ze kwica Bāna na Rekabu, hanyuma zibaca ibiganza n'ibirenge zibamanika iruhande rw'icyuzi cy'i Heburoni. Nuko zifata cya gihanga cya Ishibosheti zigihamba mu mva ya Abuneri i Heburoni.
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 5 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24