bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
2 Samuel 7
2 Samuel 7
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 6
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 8 →
1
Umwami Dawidi amaze gutura mu ngoro ye, Uhoraho amuha amahoro amurinda abanzi bose.
2
Dawidi abwira umuhanuzi Natani ati: “Dore ntuye mu ngoro yubakishijwe amasederi, naho Isanduku y'Imana iba mu ihema.”
3
Natani aramusubiza ati: “Genda ukore uko ubitekereza, kuko Uhoraho ari kumwe nawe.”
4
Nyamara iryo joro Uhoraho abwira Natani ati:
5
“Genda umbwirire umugaragu wanjye Dawidi uti: ‘Ntabwo ari wowe uzanyubakira inzu nzabamo.
6
Kuva igihe navaniye Abisiraheli mu Misiri kugeza n'ubu sinigeze mba mu nzu, ahubwo aho bimukiraga hose niberaga mu ihema.
7
None se muri icyo gihe cyose, hari n'umwe mu bayobozi nashyizeho kuyobora ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli, nigeze mbaza impamvu mutanyubakira inzu y'amasederi?’
8
None rero ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti: ‘Ni jye Uhoraho Nyiringabo wakwikuriye mu rwuri aho wari uragiye intama, nkugira umuyobozi w'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli.
9
Aho wajyaga hose sinigeze ngutererana, nagutsindiye abanzi bose kandi nzakugira umwe mu birangirire byo ku isi.
10
Igihugu cy'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli nzacyāgura nkibatuzemo mu mahoro. Abagome ntibazongera kubakandamiza nka kera,
11
igihe nari narashyizeho abacamanza bo kuyobora ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli. Nawe nzakurinda abanzi bawe bose. Jyewe Uhoraho ngusezeranyije ko abagukomokaho bazahora basimburana ku ngoma.
12
Numara gupfa ugashyingurwa hamwe na ba sokuruza, nzatoranya umwe mu rubyaro rwawe agusimbure ku ngoma, kandi nzakomeza ubwami bwe.
13
Uwo ni we uzanyubakira inzu, nanjye nzakomeza ingoma ye iteka.
14
Nzamubera Se na we ambere umwana, nakosa nzamuhana nk'uko umubyeyi ahana umwana we.
15
Sinzigera mukuraho icyizere nk'uko nacyambuye Sawuli ubwo namurekaga nkamugusimbuza.
16
Abazagukomokaho bazahora basimburana ku ngoma, kandi ubwami bwawe buzahoraho iteka.’ ”
17
Natani abwira Dawidi ayo magambo yose nk'uko yayahishuriwe.
18
Umwami Dawidi arinjira apfukama imbere y'Uhoraho, arasenga ati: “Nyagasani Uhoraho, ari jye ari n'umuryango wanjye, kugeza ubu ntitwari dukwiriye ibi byiza byose utugirira.
19
Nyamara wowe Nyagasani Uhoraho, wabonye ko ibyo bidahagije umpa Isezerano ryo kugirira neza ab'umuryango wanjye mu bihe bizaza. Koko iyo ni inyigisho uhaye umuntu, Nyagasani Uhoraho.
20
Nkubwire iki se kandi Nyagasani Uhoraho, ko jye umugaragu wawe unzi neza?
21
Ku bw'Isezerano ryawe n'ubushake bwawe wankoreye ibikomeye, urabimenyesha jyewe umugaragu wawe.
22
Nyagasani Uhoraho, erega urakomeye, nta we muhwanye! Koko nta yindi mana ibaho itari wowe nk'uko twabyiyumviye.
23
Mbese ku isi hari undi muryango uhwanye n'ubwoko bwawe bw'Abisiraheli? Ni ubwoko Imana yicunguriye ibugira ubwayo, yimenyekanisha ikorera igihugu cyawe ibikomeye kandi bitangaje imbere y'abantu bawe, ibavana mu Misiri imbere y'abanyamahanga n'imbere y'ibigirwamana byabo.
24
Uhoraho, Abisiraheli wabagize ubwoko bwawe iteka ryose, nawe uba Imana yabo.
25
None Uhoraho Mana, usohoze ibyo umvuzeho, n'abazankomokaho uzabakomereze iryo Sezerano iteka ryose.
26
Izina ryawe rizakuzwa iteka ryose bavuge bati: ‘Uhoraho Nyiringabo ni we Mana y'Abisiraheli.’ Byongeye kandi, uhe umuryango wanjye gukomera imbere yawe.
27
Koko ni wowe Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli wanyihishuriye, urambwira uti: ‘Abazagukomokaho nzabaha gusimburana ku ngoma.’ Ni cyo gitumye mpangāra kugusenga.
28
Nyagasani Uhoraho, ni wowe Mana kandi ibyo uvuga ni ukuri, kandi nanjye umugaragu wawe unsezeranyije ibyiza.
29
Nuko rero Nyagasani, uhe umugisha ab'umuryango wanjye kugira ngo baguhore imbere iteka ryose. Koko Nyagasani Uhoraho, wavuze ko uzaha umugisha ab'umuryango wanjye iteka ryose.”
← Chapter 6
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 8 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24